Ababaye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu gihe igihugu cyitwaga Zaïre, hari amakuru yavugwaga hose ko abarinzi b’uwahoze ayiyobora, Mobutu Sese Seko bari inkone, ibintu byahwihwiswaga ariko bidashyizwe ahagaragara kubera uburyo abo basirikari bari bakaze, bakarishye mbese batinyitse.
Abo basirikari bari mu mutwe w’ingabo kabuhariwe zari zishinzwe kurindira umutekano umukuru w’igihugu "Division Spéciale Présidentielle" DSP, umuntu yagereranya n’aba GP cyangwa aba RG.
Uyu mutwe washinzwe na Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngbwendo wa Zabanga, ubwe mu 1985. Wari ugizwe n’abasore babarirwa hagati y’ibihumbi 5 n’10, bose bakomoka mu bwoko bwa Mobutu "Ngwande". Uyu mutwe udasanzwe wari waratojwe n’abanya Isirayeli, uyobowe na mubyara wa Mobutu, Jenerali Etienne Nzimbi.
Iyo wabonaga abo basirikari byagaragaga ko koko batoranyijwe kuko bari bafite ibigango, ari barebare, bahekenya amenyo, babyimbije impanga, kandi bategeraga abandi bantu baba abaturage baba ndetse n’abasirikari bo mu yandi masibo. Ibyo byabarangaga byatumaga batinywa cyane mu gihugu ku buryo bababonagamo ikimeze nk’ubugome burenze.
Nta makuru twabonye avuga ko muri uwo mutwe habagamo n’ab’igitsina gore. Kuba nta bagore bagiraga, birashoboka ko ari ho abantu bakekaga ko baba barakonwe.
Ubundi gukona bimenyerewe ku matungo, bambura udusabo twayo dutegura intanga zituma kororoka bikunda. Isekurume y’ihene cyangwa imfizi y’inka ikurana umubiri munini bitandukanye n’izitarakonwe. Ntibimenyereye kumva umuntu w’umugabo bivugwa ko yakonwe usibye ibi byo kuboneza urubyaro abarwanya iyo gahunda nabo babyise gukonwa. Kubera uko kubyibuha kw’amasekurume yakonwe byagiye bigereranywa n’ibigango no gukomera kw’abo barinzi ba Mobutu, bityo bakavuga ko nabo baba barakonwe, ibintu bitigeze byemezwa na hamwe.
Si ibigango gusa bareberagaho, kuko nibyo kudashaka cyangwa se gushyingirwa byari mu byatumaga babakeka. Ariko amakuru menshi akaba yaravugaga ko nta gatege ka kigabo bagiraga ku buryo batararikiraga gutera akabariro kandi bari bafite amafaranga abagore babifuza. Ayo makuru akaba yaravugaga kandi ko baba barakonwe mu rwego rwo kubarinda kujya mu busambanyi, inzira yatuma bamena amabanga y’umukuru w’igihugu bakaba bamugambanira no guhungabanya umutekano we.
Ibyo gukona abarinzi b’umukuru w’igihugu si muri Zaïre gusa byavuzwe kuko no mu bindi bihugu ariko byafatwaga, ibintu utamenya ko byari ukuri cyangwa niba byarashingiraga ku mpamvu nk’izo maze kuvuga.
Igiteye kwibazaho ni uko ahandi mu bindi bihugu abarinzi bagira abagore n’abana ndetse bakumvikana mu karitsiye bagiye "guhinga" no kureba uko bigenza. Nibajije ibyo kwa Kadhafi uko byari byifashe kuko we yari afite umwihariko wo kurindwa n’abakobwa beza gusa. Ikidashidikanywaho ni uko ntaho wari gukona keretse hari ikindi gice cy’umubiri babamburaga kugira ngo batazifuza abagabo (ntabyo tuzi).
Izo ni ingero ebyiri zituma umuntu atapfa kwemeza ko koko habagaho gukona abinjira igisirikari kirinda abaperezida cyane ko nta kibihamya. Gusa no kubihakana nabyo biragoye kuko abakuru b’ibihugu bamwe kandi batari bake bavugwaho kwemera Imana n’abapfumu kugira ngo banambe ku ubutegetsi. Ibi mbivuze kubera ko Mobutu ibyo bintu yabikoraga ( twemeye ibyamuvuzweho n’umujyanama akaba n’umunyamabanga we wihariye Me. Maidika Nyimi) wavuze ko Mobutu yanywaga amaraso y’abantu kugira ngo agire igitinyiro. Gukona abamurinda rero si byo byari kumunanira!
Icyo nabonye muri politiki nta muhanga wayo kuko iyo bigeze ku gukoresha imbaraga z’ubwirinzi usenga Imana, wambaza abapfumu, uhugura imitwe y’ingabo zikurinda ( wakona cyangwa ntukone) , wahemba ay’umurengera nk’uko Mobutu na Kadhafi babigenje, amaherezo ugwa ishyanga cyangwa muri ruhurura cyangwa mu mwobo nk’inyaga. Nkabona icyiza ari uguharanira gusiga inkuru nziza imusozi, aho abavuka nyuma bajya bibuka ibikorwa byiza byakuranze. Muri ubwo buryo, nk’uko bivugwa, ibyo bikorwa byiza ubisanga imbere, bisobanuye ibihembo wizigamiye waba uriho cyangwa utakiriho.
Uwagira ibyo aturusha kuri DSP ya Mobutu yadusangiza ibyo tutavuze, tutamenye kugira ngo abasomyi ba bwiza.com bamenye ukuri kose kuri iryo " konwa" ry’abantu.
7 Ibitekerezo
Kuwa 29/04/20
Miriwe ngawe nshaka kumebya abo barinzi barinda presda nka Mobutu cgwa Gadafi aho aho presda atakiriho Wawabakomze kurinda banzi ba presda wakurikiyeho kuyobora cgwa uwo mutwe ura zimiya
Subiza ⇾nzabando erizr Kuwa 29/04/20
Yari yarigize ikinani birangira nubundi gashyiga imushyiguye hhhhh rero harinda imana.

Subiza ⇾FRERE Kuwa 29/04/20
Burya lero nta mpigi ihig’imana, nanjye narababonaga ibyuya bikuzura mu birenge, bahekenyaga amenyo ukagirango har’ikigiye kuba, yewe burya koko umutontomo w’imbwa ntubuza umugabo kury’utwe, gusa icyaje kuntangaza ni kimwe, nabonye abasore bari barongowe na muzee Kabila bagiye ndabaza nti bariya bana bagiye he? bati bateye Mobutu, nti aba bana babandi bagiye kwiyahura, nibwiraga ko babandi bafite ibibaraga kurushya Goriyati bari bubice batarwanye, ariko siko byagenze kuko bumvise abana ngo baraje sha barirutse kurushya Mukamurenzi wazanaga ibikomba, yewe ntibibutse na SHEBUJA Sijye wahera

Subiza ⇾Tanga igitekerezo