Mu gihugu cya Uganda hacicikanye amashusho y’umwana w’imyaka ine y’amavuko atabye igice kinini cy’umubiri we mu butaka, aho byemezwa ko ari mama we wamushyize mu mwobo akamurenzaho itaka yizeye ko umwana we ubusanzwe utabasha kugenda noneho haba igitangaza akagenda mu gihe yaba abangamiwe no kuguma mu butaka yamushyizemo.
Umwanzuro wafashwe n’umubyeri w’uyu mwana uragoye cyane, nubwo buri mubyeyi yakora igishoboka kugira ngo umwana we ufite ikibazo gikomeye gihagarare. Uyu mubyeyi we yahisemo kurenga amwe mu mahane agenderwaho akora igishoboka ngo umwana we abe yagenda ariko nabwo byabaye iby’ubusa.
Kuva umwana we yavuka, agejeje imyaka ine ataratera urutambwe ngo agende. Ibi nibyo byamukururiye gukora iyo bwabaga agahiga inzira yose ishoboka yatuma umwana we w’umukobwa abasha kugenda. Ku wa gatandatu tariki 02 Werurwe 2024 nibwo iyi nkuru yagarutsweho ku mbuga zitandukanye zo muri Uganda.
Ikinyamakuru cya Wivanda.com dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko umubyeyi yahisemo gucukura umwobo hanyuma agatabamo umwana we yibyariye. Umwana ngo yari ahawe umukoro n’amahitamo yo kuva mu butaka akagenda mu gihe yaba abangamiwe no kugumamo.
Bimenyerewe ko abana benshi batangira ibikorwa byo kugenda bari mu kigero cy’umwaka umwe cyangwa se hakarengaho igihe gito, kandi hariho n’abana batangira kumenya kugenda hakiri kare bafite hagati y’amezi arindwi n’umunani. Gusa ariko hari ubwo usanga byarananiranye ko umwana abasha kugenda bitewe n’uko ashobora kuba yaravukanye ikibazo cyangwa se yarahuye n’uburwayi mu mikurire ye bigatuma ananirwa kugenda.
Ibyabaye kuri uyu mwana w’imyaka ine, byakomeje kubera urujijo nyina umubyara, ari nabyo byatumye yiyemeza gufata umwanzuro ukomeye bamwe bafashe nk’ubusazi. Ikibazo cyaramukomereye agera aho abona ko umuti waboneka ari uko yashyira umwana mu mwobo hanyuma akamurenzaho ibitaka bimugera muri kimwe cya kabiri cy’uburebure bwe, bigatuma umwana yumva bimuremereye cyangwa se bimubangamiye ku maguru, bityo bikaba byatuma abasha kugenda nyuma y’imyaka ine yose amaze atagenda.
Ababonye amashusho y’uyu mwana ubwo yariraga yarengewe n’ibitaka, babifashe nk’igihano gikomeye uyu mubyeyi yahaye umwana we, banemeza ko nta kabuza umwana yarenganye kuko igihano yahawe n’ubundi ntacyo cyamaze mu gutuma yabasha kugenda.
1 Ibitekerezo
KABENI ELINEMO Kuwa 03/03/24
omwana waremirwe kwetambuza arihiiguru aretambuza ata yaziikyigwe kyimwe kyakabiri? police nekore ogwayo omuzeire ogwe emuubuze kamwe natubiri ,obwe nobwiinazi!!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo