Umupasitori wa Bungoma muri Kenya yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bayoboke benshi b’itorero rye bakekwaho kwica umugore wari wagiye mu rusengero gushaka umwana we wabuze.
Uyu mukozi w’Imana yafashwe ari kumwe n’umuzamu ndetse n’aba babiri basenganaga, bikavugwa ko baciye igico uwo mugore bakamwivugana.
Imiryango itari iya Leta muri Kenya, ivuga ko umuryango w’uwahohotewe usaba ubutabera, uvuga ko hari n’undi mugore wari kumwe n’uwishwe wagabweho igitero bakamukomeretsa bikomeye ariko ku bw’amahirwe akarusimbuka.
Pasiteri kandi bivugwa ko yagerageje gucecekesha umwe mu batangabuhamya wabibonye ariko biba iby’ubusa.Umutangabuhamya ati "Turababaye rwose kuko umuvandimwe wanjye baramukomerekeje bashaka kumwivugana ntituzi niba azanakira mu gihe undi yishwe.|
Uyu mwana aba bagore bashakishaga yari amaze iminsi itatu aburiwe irengero kandi yagombaga gukora ibizamini bya leta ubwo abavandimwe bajyaga kumushaka rero nibwo Pasiteri n’abambari be bicaga umwe undi akabasiga.
Amakuru avuga ko uwo mwana yabuze ubwo yari yagiye mu masengesho yo kuraramo muri urwo rusengero rwa Pasiteri.Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko uwo mwana yishwe akajugunywa mu mugezi hanyuma abacyekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu harimo na Pasiteri bahita batabwa muri yombi.
Tanga igitekerezo