Mbabazi Chadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo arasaba buri muturarwanda kurwanya indwara y’agahinda gakabije, kuko ngo ikomeje gufata intera mu rubyiruko.
Ni ubutumwa yatanze anyomoza abamaze iminsi bavuga ko afite arwaye iyi ndwara, babishingiraga ku magambo aherutse gutangaza.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa 3D TV, Shaddyboo yagize ati: “Hano hanze hari abantu benshi bafite agahinda gakabije kandi badashaka kubivuga. Njye nta kibazo mfite. Ni bo navugiraga ariko ni ikibazo gikomeye, birambabaza kubona abantu bihagararaho barigupfa. Kuvuga ko ngafite ni ukunsebya.”
Abona ko bumwe mu buryo bwo kuvura iyi ndwara ari uko abayirwaye bajya bavuga ko bayirwaye kugira ngo baganirizwe. Ati: “Icyo nsaba urubyiruko mu guhangana n’agahinda gakabije, hano mu Rwanda ikijyanye no kubona abaganga baganiriza abantu bafite ibyo bibazo ntabwo baraba benshi. Umuti ni ukubohoka ukavuga ikibazo ufite nibyo byonyine bituma abantu bakira. Guceceka nicyo gituma benshi badakira.”
Minisiteri y’ubuzima, ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’2018, yavuze ko mu bafite uburwayi bwo mu mutwe 20.5% harimo abafite agahinda gakabije bari ku kigero cya 11.9%. Ibimenyetso byerekana ko umuntu afite iyi indwara birimo gushaka kwiyahura no kumva nta gaciro ufite.
Tanga igitekerezo