Abaganga bo mu bitaro bya leta ya Kenya bamaze iminsi myinshi batagera mu kazi kubera imyigaragambyo bamazemo igihe kinini mu mihanda. Aba baganga bari gushyira igitutu kuri leta ngo izane impinduka bifuza harimo kubongerera imishahara, ndetse no kongera umubare w’abakozi.
Ugeze mu bitaro bitandukanye byo mu nkengero z’umujyi wa Nairobi, hari aho usanga ibitanda byibereyeho ubusa, mu gihe ubusanzwe abarwayi babaga ari benshi cyane. Umuforomo ukora mu bitaro bimwe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibitaro byahagaritse kwakira ababyeyi baje kubyara babazwe, kubera ko hataboneka umuganga wo kubabaga.
Amakuru yizewe avuga ko kugeza ubu ukwezi kwihiritse hari bamwe mu baganga bo muri Kenya bibereye mu myigaragambyo aho kujya mu kazi ko kuvura abarwayi. Ahantu henshi mu bitaro bya leta hambaye ubusa, ku buryo ushobora no kwibeshya ko nta serivisi ijya ihatangirwa.
Abarwayi baba bafite amahitamo abiri gusa: Kuguma mu bitaro ntibavurwe, ndetse no kwigendera ahandi.
Abarwayi benshi bagana ibitaro bya leta aho muri Kenya, bahatirwa kujya kwivuriza mu mavuriro yigenga, cyangwa se bagahitamo kuhaguma ntibavurwe. Biravugwa ko kubera kutabona ubuvuzi bukwiye, hari abarwayi bahanegekarira bitewe no kwiyongera kw’indwara zidakira, ikindi ngo binateza ubwiyongere bw’impfu za hato na hato.
Ubusanzwe aba baganga nubwo bigaragambya, ariko bazi neza ingaruka biri guteza bityo bakaboneraho basaba ko ibyemezo bikwiye gufatwa nabo bakabona uburenganzira bwabo. Umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abaganga ’KMPDU’, Davji Bhimji, yavuze ko hakenewe amavugururwa kugira ngo abaganga babashe kuvura neza.
Ati "rimwe na rimwe tujya tuza tuje kugenzura niba nta bantu bapfuye," aha yaganiraga na BBC.
Mu minsi ishije nibwo perezida wa Kenya, William Ruto yahamagariye abaganga bari bakomeje kwigaragambya abasaba gusubira mu kazi, ndetse bakemera ibyo leta ibagenera. Perezida Ruto yabakuriye inzira ku mutima, agira ati "tugomba kwishima aho twishyikira".
Hari umubyeyi waganiriye na BBC maze atangaza ko muramukazi we ubwo yari agiye kubyara byarangiye umwana yari atwite ahasize ubuzima, ni nyuma y’uko habuze umuganga wo kumubaga. Yari yabanje kujya ku bitaro bimwe by’ikitegererezo muri Nairobi banga kumuvura baramwirukana.
Undi mubyeyi nawe yatangaje ko umwana we amaze igihe kinini arwariye mu bitaro ariko ubu nta miti ari kubona, ati "umuganga asigaye aboneka nka kabiri mu cyumweru gusa." Uyu mubyeyi akomeza avuga ko bibabaje cyane kuba umwana we arembye nyamara hakabura abamufasha kumwitaho.
Abarwayi bashyizwe mu gihirahiro bigira kwa pasiteri
Bamwe bahitamo kwigira kwa pasiteri mu masengesho, kubwo kubona ko kwa muganga batabitayeho. Pasiteri Stephen Genda, yiyemereye ko atabura abarwayi nka batanu mu cyumweru baje mu rusengero rwe. Yagize ati "Uba ubibona ko bari bakeneye kwitabwaho na muganga, icyo nkora ndabasengera wenda bakareka guhangayika cyane ngo batakaze icyizere".
Ikibazo cyafashe indi ntera aho n’abayobozi b’abaganga nabo binjiriye mu myigaragambyo. Ku ruhande rwa leta ya Kenya ho ngo nta kintu ishobora kubakorera bitanyuze mu guhangana.
Leta ya Kenya ikomeza ivuga ko iri kubishyura imishahara yabo ndetse ikanazana abaganga bashya, ariko abigaragambya bo ntibabivugaho rumwe. Mu mwaka wa 2017 leta yasezeranyije abaganga kujya ibaha umushahara ungana n’Amadolari y’Amerika $1600, gusa ubu iri kubaha $540 yonyine, imwe mu mpamvu za mwamba zituma bigaragambya.
Leta yateye ubwoba abaganga
Byageze n’aho abaganga bakangishwa kwirukanwa, nyamara biba iby’ubusa. Abayobozi bavuga ko zimwe mu mpamvu zitangwa ziba zidafite ishingiro, cyangwa se bikaba bigoye ko zashyirwa mu bikorwa.
Umuvugizi w’aba baganga yumvikanye kandi ashinja leta ya Kenya ko itajya iha agaciro ubwitange bwabo nk’abaganga, kuko iyo iba ibumva ngo bakicaye ku ntebe y’ibiganiro ubundi bagacoca ibibazo byose bibabangamiye.
Iyi myigaragambyo ikomeje guteza ingaruka nyinshi ku baturage bakenera serivisi z’ubuvuzi. Kugeza magingo aya hari abatavuga rumwe na leta, ndetse n’abanyamadini bakomeye muri Kenya bakomeje gusaba leta ko yafungura ibiganiro hanyuma abaganga bagasubira mu mirimo yabo.
Tanga igitekerezo