Nyuma yamezi icumi mu majyepfo ya Senegal ingendo zinyura mu mazi zihuza umujyi wa Dakar n’umujyi wa Ziguincor mu ntara ya Casamance zihagaritswe zasubukuwe kuri uyu 10 Mata 2024.
Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko kuva muri Kamena umwaka ushize ubwato bwa Aline Sitoe Diatta butwara abagenzi babarirwa mu magana buri cyumweru hagati y’umurwa mukuru Dakar na Ziguinchoir muri Casamance butigeze bukora kubera imvururu zaberaga mumajyepfo ya Senegali mu gace katarangwamo inkombe.
Kuri uyu wa 10 Mata,hakimara gutangazwa ko urwo rugendo rwasubukuwe abaturage baturiye inkombe kuri uyu wa kabiri n’uwa gatatu mu ijoro bagera kuri 200 binjiye mu bwato kubera ibyishimo nyuma y’igihe bamerewe nabi kubera ubuhahirane bwahuzaga iyo mijyi bwari bumaze amezi agera ku munani buhagaritswe.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo