Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Amang yashimiye UPDF ishami ry’ubwubatsi ku bikorwa bidasanzwe bakoze byo kuvugurura Sitade y’igihugu Mandela Stadium.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo Anita Amang yasuye Mandela National Stadium mu ruzinduko rw’ubugenzuzi aho yatunguwe n’aho ingabo zigihugu zigejeje imirimo yo kuvugurura iyo sitade.
Ati: “Igihe ninjiraga, ntabwo nari niteze kubona ibyo nabonye. Nashimishijwe cyane n’ibyo mwakoze (UPDF Engineers Brigade) hano kuri Sitade y’igihugu Mandela."
Perezida w’inteko ishinga amategeko yashimye Perezida Yoweri Kaguta Museveni kubera ishyaka rye muri siporo, ashimangira ko siporo ihuza Abagande hatitawe ku itandukaniro ryabo mu bijyanye na politiki, idini, n’umuco. Ati: "Ndasaba abantu bose guhuriza hamwe ibyiza byinshi bakoresheje siporo."
Hon Anita Amang yashimiye UPDF ishami ry’ubwubatsi yakoresheje neza umutungo w’igihugu mu kubaka Mandela National Stadium.
Minisitiri wa Siporo muri Leta, Hon. Peter Ogwang wari wazanye na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri ubwo bugenzuzi, yashimiye Perezida Museveni n’umugore we Janet Museveni, ku bwinkunga yabo igamije iterambere rya siporo bakomeje gutanga.
Lt Col Peter Kidemuka ushinzwe umushinga wo kubaka iyi sitade, yijeje Abagande ko sitade izuzura vuba kandi yujuje ubuziranenge.
Biteganyijwe ko umushinga wo kuvugurura iyi sitade uzarangira ku wa 24 Gicurasi 2024.
Tanga igitekerezo