Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru y’umupasiteri watawe muri yombi akurikiranyweho gushyingiranwa n’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure.
Ni umupasiteri witwa Pierre Kas Kasambakana uyobora itorero Early Church of Yeshua Ha Mashyah uherutse kugaragara mu mashusho asezerana n’umukobwa bivugwa ko ataruzuza imyaka 18 ntibyavugwaho rumwe n’ingeri zitandukanye.
Hari ku ya 8 Mutarama 2024, nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho yakorewe i Moanda muri Kongo rwagati yerekana ibirori by’ubukwe hagati y’uyu mushumba n’umukobwa, bamwe bavuga ko ari umwana muto. Iyi videwo yateje umujinya mubantu benshi.
Ni muri urwo rwego inzego z’umutekano zahise zimufunga by’agateganyo kugirango hakorwe iperereza nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Congo, ACP.
Pasteur Pierre Kas yafunzwe n’ubugenzacyaha bwa Congo kuri uyu wa mbere taliki 22 Mutarama 2024, akaba yaranashinjwaga kurongora abakobwa benshi bakiri bato.Si we gusa kuko ngo na se w’uwo mukobwa yahise afungwa azira ubufatanyacyaha.
Uyu mugabo mbere yo gutabwa muri yombi , yari yagaragaye kuri televiziyo avuga ko uwo mukobwa yujuje imyaka 18.Ni mu gihe bivugwa ko uwo mugore yashatse ari uwa 12 n’abana 25.Yagize Ati: “…Uriya namuzaniwe na se arambwira ati ‘akira uyu mukobwa nakurereye’, nta n’ubwo nari nzi uwo mukobwa...Njyewe sindongora abagore, ndongora abakobwa bakiri bato, b’amasugi.”
Pierre Kas muri RD Congo azwiho ko mu ivugabutumwa rye akangurira gushaka abagore benshi. Ibinyamakuru muri iki gihugu bivuga ko afite abana barenga 25.
Tanga igitekerezo