Umunyamakuru Andrew Mwenda usanzwe ari inshuti ikomeye y’umuryango wa Perezida Yoweri Museveni, yagaye Felix Tshisekedi uyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo wagereranyije Paul Kagame n’umunyagitugu w’Umudage, Adolf Hitler.
Tshisekedi tariki ya 8 Ukuboza 2023 ubwo yiyamamarizaga mu mujyi wa Bukavu, yavuze ati: “Ngiye kubwira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kubera ko yashatse kwitwara nka Adolf Hitler, afite gahunda yo kwagura, musezeranyije ko azarangira nka Adolf Hitler.”
Mwenda ashingiye kuri aya magambo, yabajije niba ubuzima bwo mu mutwe bwa Tshidekedi buhagaze neza. Ati: “Tshisekedi ni muzima? Ntekereza ko akwiye gukorerwa ikizamini cyo mu mutwe. Umukuru w’igihugu cy’igituranyi agakoresha uru rurimi kuri wundi?”
Uyu munyamakuru yatangaje ko Tshisekedi yakabaye azirikana ko mu gihe yatsinda amatora ateganyijwe muri uku kwezi, yakenera gukorana na Perezida Kagame. Ati: “Niba ari gukora ibi kugira ngo atsinde amatora, yaba abona ko nyuma yayo azakenera gukorana na Kagame?”
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko amagambo ya Tshisekedi ari igikangisho cyeruye, bigendanye n’uko Leta ya RDC yarahaye umutwe wa FDLR intwaro kurusha mbere, kuba Abatutsi b’Abanyekongo bari gutsembwa no kuba MONUSCO iri kwemerera igisirikare cya RDC n’imitwe ya Mai Mai bigakorana.
Makolo yagize ati: “Igikangisho kiranguruye kandi cyumvikana cya Perezida wa RDC, aho: FDLR ifite intwaro kurusha mbere, ubwoko bw’Abatutsi b’Abanyekongo bukomeje gutsembwa (ubutumwa bwa Wairimu Nderitu wa UN yarirengagijwe), MONUSCO iri gushoboza FARDC n’imitwe yayo ya Mai Mai. Ni iki gikurikiraho Antonio Guterres?”
Kuva Tshisekedi yatangira kwiyamamaza tariki ya 19 Ugushyingo 2023, akomeza kubwira abaturage ko u Rwanda rwateye RDC kandi ko atazongera kubana neza na Perezida Kagame. Mbere y’aho yari yavuze ko we na mugenzi we bazongera guhurira imbere y’Imana ku munsi w’urubanza kandi ko ateganya kubaka urukuta rutandukanya ibihugu byombi.
Tanga igitekerezo