Kuva mu myaka itanu ishize hirya no hino mu gihugu, hamaze kuboneka imibiri isaga ibihumbi 125 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Mata 1994.
Umuryango urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ’IBUKA’ ivuga ko ari imibiri y’abatutsi bishwe ikajugunywa mu bice bitandukanye ariko mu myaka itanu ishize isaga ibihumbi 125 ikaba yarabashije kubonwa.Iyi mibiri yabonetse ahanini biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bazi ibyabaye, iyabonetse kubera ibikorwaremezo biri kubakwa ahantu ndetse n’iyagiye iboneka biturutse ku mpamvu zitandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, kuri uyu wa mbere mu kiganiro gitambiuka mu gitondo kuri RTV, yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyane kuba iyo mibiri yose imaze kuboneka mu myaka itanu ishize, gusa ku rundi ruhande ngo hari intambwe ikomeje kugenda iterwa nyuma y’uko abantu bakomeje kugenda batanga amakuru.
Ati “Ntabwo ari iyo gusa kuko nka hariya Gahoromani havuye imibiri y’abantu bagera mu bihumbi 90. Ibyo bigaragaza uburemere bw’ikibazo gihari ariko icyo dushima n’ubwo twatangiriye kure hari intambwe igenda iterwa.”
Umuyobozi wa IBUKA, avuga ko kugirango imibiri yose ibashe kuboneka, ari uko abaturage bafite amakuru y’aho iri bakomeza kuyatanga kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.Amadini n’amatorero ashishikarizwa kujya yibutsa abayoboke bayo gutanga amakuru ku bayafite.
Indi ngingo IBUKA igarukaho mu byatuma hatangwa amakuru, ni inyigisho zitandukanye zigomba guhabwa urubyiruko n’abavutse nyuma ya Jenoside kuko nabo hari amakuru batanga kandi agafasha.
Naphtal yakomeje agira ati “Mu myaka itanu ishize, ni ugukomeza kwigisha urubyiruko n’aba bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuko hari amakuru yagiye atangwa n’urwo rubyiruko, uko aganira n’ababyeyi be, bakagera aho bakamubwira ukuri.”
Gutanga amakuru y’imibiri y’abishwe muri Jenoside itarabonetse, ni bimwe mu byagiye bigarukwaho ko byongera inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu banyarwanda.
Tanga igitekerezo