Ni kenshi wumvise inkuru z’umugabo witwa Gisimba Damas mwene Gisimba Chyrostome, warwanye inkundura ku batutsi bari bihishe mu Kigo cy’Imfubyi kitiriwe Centre Memorial Gisimba giherereye I Nyamirambo.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, nanone ni abantu bake bashobora kuba bazi ko Gisimba Damas uvugwa muri ibyo bikorwa byo guhangana na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari umwuzukuru wa Mzehe Gisimba wamenyekanye mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza ahahoze ari muri Astrida, ubu ni mu Karere ka Huye mu bihe by’abakoroni!
Nkuko yabitangarije Bwiza Tv, Muzehe Nyakwigendera Gisimba Sekuru wa Gisimba Damas , mu bihe igihugu cyahuraga n’inzara ya Ruzagayura yagize uruhare rwo gukora ku butunzi bwe bari bwinshi cyane maze agoboka abatari bake bari baherereye mu duce twa Astrida yaje kuba umujyi wa Butare nyuma.
Umusaza Gisimba kandi ngo muri ibyo bihe, yari azwi nk’umwe mu baherwe bo mu gace k’ibarabara rya 2 riherereye mu gace kazwi nka Ngoma, ubu ni mu Murenge wa Ngoma i Butare, aho ngo yari azwi nk’umugabo w’umwubatsi ukomeye, wari ufite Entreprise y’Ubwubatsi yagiye ipatana kubaka bimwe mu bikorwa remezo byinshi bikomeye birimo nka Katederali ya Butare n’izindi zitandukanye mu Rwanda.
Bwiza TV kandi yasuye ibice bitandukanye by’Ikigo kitiriwe Gisimba, tunareba imirimo ihakorerwa muri iki gihe.
Barashushanya, baracuranga, baridagadura , muri make, ahari umubabaro n’agahinda gakomeye ndetse n’ibikomere iki Kigo cyasigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi hashibutse ibyishimo bihoraho.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo