Ku wa kane, umuryango utegamiye kuri Leta wavuze ko byibuze abantu icumi bishwe abandi 16 bashimuswe n’inyeshyamba ahacukurwa amabuye y’agaciro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ku wa gatatu, inyeshyamba zo mu mutwe witwaje intwaro CODECO zagabye igitero ku kirombe cya zahabu hafi y’akarere ka Djugu mu ntara ya Ituri, nk’uko byatangajwe na Vital Tungulo, umuyobozi wa Mabendi, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu." Twatewe isoni n’iki gitero cy’umwanzi.
Ihohoterwa ryakajije umurego mu burasirazuba bwa DRC, aho amakimbirane amaze imyaka myinshi. Imitwe yitwaje intwaro irenga 120 irimo guhangana muri kariya karere, inyinshi ipfa ubutaka no kugenzura ibirombe by’ amabuye y’agaciro, mu gihe andi matsinda amwe agerageza kurinda abaturage babo yirwanaho.
CODECO ni ishyirahamwe ry’imitwe yitwara gisirikari ikomoka ahanini mu miryango y’abahinzi bo mubwoko bw’aba Lendu. Kuva mu 2017, irwana na Zaïre, itsinda ryirwanaho rikomoka ahanini mu muryango w’abashumba bo mu bwoko bw’aba Hema.
Ikigo nyafurika gishinzwe ubushakashatsi ku iterabwoba kivuga ko ibitero bya CODECO byahitanye abantu bagera ku 1.800 bikomeretsa abarenga 500 mu myaka ine kugeza mu 2022.CODECO izwiho kwibasira uduce dukungahaye kuri zahabu n’amabuye y’agaciro. Muri Nzeri, abarwanyi bayo bateye umudugudu wo mu ntara ya Ituri, bahitana abantu 14.
Kongo ifite bimwe mu birombe binini ku isi by’amabuye y’agaciro adasanzwe ku isi, nka cobalt n’umuringa, bikaba bikenewe cyane mu gukora ibinyabiziga by’amashanyarazi, ibikoresho bitanga imirsire y’izuba
Ku wa kane, umuyobozi w’ingabo, Yves Kadjena, yatangaje ko yababajwe n’icyo gitero, cyane ko CODECO yasinyanye amasezerano y’amahoro n’indi mitwe yitwara gisirikare mu mpera za Mutarama, yiyemeza guhagarika imirwano no kubohora ingwate.
Komanda Kadjena yavuze ko ingabo zigiye gufata ingamba zo guhagarika ibyo bikorwa.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo