Israel ni kimwe mu bihugu bimaze gukingira abaturage babyo urukingo rwa Coronavirus ku bwinshi. Ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru, iki gihugu cyategetse ko abantu bashobora gutembera hanze nta dupfukamunwa bambaye, ndetse amashuri yose agafungura imiryango nkuko byari bimeze mbere y’umwaduko w’icyorzo cya Coronavirus.
Nubwo bimeze bityo ariko, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa ahantu hose hakoranira imbaga ariko hadafunguye nko mu nyubako nini ndetse n’amasoko akorera ahantu umuntu yakwita ko hasakaye ndetse no mu bihe by’amakoraniro manini abera ahantu hasanzwe udupfukamunwa tuzajya twambarwa.
Mu byiciro bitandukanye by’amashuri, abanyeshuri bazakomeza kwambara udupfukamunwa mu gihe bari mu mashuri imbere, ariko bajye batuvanamo bagiye gukina , mu buriro ndetse no mu tundi turimo tubera hanze amashuri bigamo.
Israel ariko nubwo yashegeshwe n’inkubiri ya gatatu y’icyorezo cya Corona mu mezi ashize, Ikinyamakuru The Times Of Israel dukesha iyi nkuru gitangaza ko bitayibujije kuba ari cyo gihugu kiri ku isonga mu kuba kimaze gukingira umubare munini w’abaturage ku isi yose bahwanye na kimwe cya kabiri by’abagituye, aho bivugwa ko umubare w’abandura ndetse n’abaremba ku bw’iki cyorezo ukomeje kumanuka cyane ku buryo bugaragara.
Si ibyo kutambara agapfukamunwa gusa kandi kuko impuguke mu guhangana no gukumira icyorezo cya Coronavirus muri Israel zemeza ko nta gihindutse guhera mu kwezi gutaha ibikorwa byose by’ubucuruzi byasubira gukora uko byahoze iki kizera kandi kikaba kitezweho kuzanzamura ubukungu bwa Israel bwari bwarajegejwe na Corona.
Kuri uyu wa gatanu w’icyumweru, mu gihugu hose habonetse ubwandu bushya 105 mugihe abangana na 202 aribo babarurwaga ko barwariye mu bitaro by’indembe gusa, raporo isohoka buri munsi kuri iki cyirezo yo ikavuga ko umubare w’abarwayi bose muri rusange bari abantu 2586, naho abamaze guhitanwa nacyo ari 6315 kugeza kuri uyu wa gatanu .
Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ubuzima ya Israel, Chezy Levy yasabye abaturage ba Israel kutirara ariko, atangariza Radio Kan kuri uyu wa gatandatu ko nubwo bimeze gutyo icyorezo ntaho cyari cyajya mu buryo bwa burundu.
Yagize ati: “ ni koko ubwandu n’abahitanwa na corona biragabanuka ku buryo bufatika, ariko ndagira inama abantu ko aho bibaye ngombwa ko baterana begeranye cyane bakwambara udupfukamunwa.” Yongeyeho ko intambwe yatewe itatuma baterera agati mu ryinyo.
Ikibazo cy’abarimu babarirwa muri 20 ku ijana batarikingiza ariko ngo gikomeje guteza impungenge mu giha abana bazaba basubiye ku mashuri, iki kikaniyongera ku mubare w’abatari bake batagejeje ku myaka 16 batemerewe gufata urukingo, ko ariko hari imyiteguro yo kuzakingira abana bafite imyaka hagati ya 12 na 15 guhera mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
David Eugene Marshall || BWIZA.COM
Tanga igitekerezo