Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, ku igorofa ya nyuma y’inyubako ikoreramo Marriott Hotel, hagaragaye hacumba umwotsi w’umukara mwinshi, aho byakekwaga ko ari inkongi yayibasiye.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekanaga umwotsi w’umukara mwinshi, waturukaga ku igorofa rya nyuma y’inyubako ikoreramo Marriott Hotel.
Byacyetswe ko iyi nyubako yaba yafashwe n’inkongi y’umuriro gusa ubuyobozi bwa Hoteli bwabihakanye bwivuye inyuma.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranambaga, ubuyobozi bwemeza ko ibyagaragaye ku nyubako bakoreramo, bitatewe n’inkongi y’umuriro nk’uko byakekwaga.
Bavuga ko umwotsi wagaragaye ku gice kimwe cy’iyi Hotel, udafite aho uhuriye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro.
Bahamya ko uyu mwotsi watewe n’imirimo ijyanye no gutunganya (maintenance) ibyuma bishyushya amazi basanzwe bakora.
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko kuba habayeho ibyatanze impuruza, bitari bikwiye ndetse ko bubisabira imbabazi.
Itsinda rishinzwe ibya tekiniki ryahise ryihutira gukemura iki kibazo nk’uko ubwo butumwa busoza bubivuga.
1 Ibitekerezo
rwanda Kuwa 12/04/24
Ariko-ariko!!!! None se impanuka n’ikibazo?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo