Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, ivuga ko igiye gushyiraho Itorero rigenewe ibigo bya Leta n’iby’abikorera, mu rwego kwimakaza imikorere mbonezamurimo.
MINUBUMWE isobanura ko iri torero rizajya rikorerwa muri ibi bigo kugira ngo abakozi babikoramo barusheho gusobanurirwa uburyo bwo kunoza umurimo.
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko Itorero ry’Igihugu ryagiye rigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu mu buryo butandukanye, bityo ngo igihe kikaba cyari kigeze noneho no mu bigo bikorera mu Rwanda hakajya hakorerwamo itorero bitewe n’umwihariko wa buri kigo, maze abakozi bakoramo bakajya baganiriramo uburyo bwo kunoza ibyo bakora.
Dr Bizimana aragira ati: “Dusanga buriya buri kigo kigiye gikora itorero, waba ari umwanya mwiza wo kuganira kuri serivise gitanga by’umwihariko. Bakaganira ku mwihariko ikigo cyabo gifite n’inshingano zacyo nyir’izina.”
Minisitiri Bizimana kandi yatanze urugero rwa bimwe mu bigo byakunze kugaragaramo imitangire mibi ya serivise, aho avuga ko iri torero rizabafasha gusuzuma neza ibibazo bagira mu mikorere no kubikemura.
Yagize ati: “Dufate urugero, ikigo nka WASAC gishinzwe gutanga serivise nziza y’amazi, bakoze itorero bagasuzuma ibibazo bigaragara muri serivise y’itangwa ry’amazi, icyo gihe bizabafasha kunoza ako kazi.”
MINUBUMWE iri gutegura iri torero ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo. Uburyo iri torero rizajya rikorwamo, buri kigo mu birebwa n’iri torero kizajya kigena amasaha runaka mu cyumweru cg mu kwezi, maze ubuyobozi bw’ikigo buhamagare umutoza aze kubatoreza mu kigo aho bakorera.
Yanditswe na Byungura Cesar
Tanga igitekerezo