Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko, Dr Frank Habineza, aravuga ko ihohoterwa ryakorerwaga abanyamuryango baryo ryagabanyutse ku kigero kigera kuri 99%.
Ibi yabibwiye abanyamakuru kuri uyu wa 8 Ukuboza 2023 ubwo yari amaze gufungura ku mugaragaro Inteko y’abagore bo muri DGPR mu mujyi wa Kigali.
Dr Habineza yagize ati: “Hari ibibazo bitandukanye byabaye mu myaka ishize ariko kuva ishyaka ryacu ryagera mu nteko ishinga amategeko hari icyahindutse mu by’ukuri. Mu turere batubuzaga gukora inama z’ishyaka cyangwa se no guhohotera abarwanashyaka bacu ariko muri iyi myaka itanu tumaze mu nteko byaragabanutse cyane ku buryo navuga ko nka 99% nta kibazo tugifitanye n’uturere.”
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko mu turere barushijeho kumva imikorere y’iri shyaka, abanyamuryango baryo bo barushaho kwigirira icyizere. Ati: “Umuntu wakora ikosa, ryaba ari ku giti cy’iwe. Ntabwo byaba ari ikosa rya politiki. Barahari bashobora gufungwa ariko kubera ibyaha baba bakoze bihanwa n’amategeko.”
Na none ati: “Ibyabaye nka za Nyagatare, aho badutwaye mu marimbi, za Kirehe badukubitaga, ndizera ko bitazongera kuko abayobozi b’uturere n’intara dukunda guhura na bo mu nama y’igihugu y’umushyikirano turabonana, ari n’izindi nama z’igihugu turabonana, yewe no mu nteko ishinga amategeko tubatumizaho, tukaganira na bo cyangwa tukababaza ibibazo.”
Dr Habineza arahamya ko ibitekerezo bya DGPR bitandukanye n’iby’andi mashyaka akorera mu Rwanda, ariko ko byose byubaka igihugu.
Tanga igitekerezo