Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri yashyizeho ibihe bidasanzwe muri iki gihugu, nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye iki gihugu.
U Burundi cyo kimwe n’ibindi bice bitandukanye by’akarere byibasiwe n’umwuzure ukomeye, nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri uku kwezi kwa Mata.
Iki gihugu cyibasiwe n’umwuzure nyuma y’uko ikiyaga cya Tanganyika cyuzuye, ibyagize ingaruka ku baturage biganjemo abo ahitwa mu Gatumba ndetse no mu burengerazuba bw’Umujyi wa Bujumbura.
Ni umwuzure Leta yacyo ivuga ko watewe n’imihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko El-Nino.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri yavuze ko Abarundi babarirwa mu 200,000 ari bo bagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye iki gihugu kuva muri Nzeri 2023, mu gihe abarenga 20,000 byatumye bata ingo zabo.
1 Ibitekerezo
JYEWE Kuwa 17/04/24
NONESE IBYO BIHE BIDASANZWE BITEYE GUTE KO NTABYO MUVUZE? JYEWE IYI NKURU NTAKINTU MBASHIJE GUKURAMO
Subiza ⇾Tanga igitekerezo