Ku wa mbere, ba mukerarugendo batatu b’Abafaransa batawe muri yombi i Marrakech, umurwa mukuru w’ubukerarugendo wa Maroc, bafite inoti z’amayero y’amiganano.Polisi ivuga ko yahise itangira kubakoraho iperereza
Amakuru akomeza avuga ko aba ba mukerarugendo bafite hagati y’imyaka 29 na 30, batigeze bamenyekanisha umwirondoro wabo, bakoresheje inoti nyinshi z’amafaranga mahimbano mu kwishyura inyemezabuguzi za serivisi" muri hoteri i Marrakech.
Ubushinjacyaha bwatangije iperereza kugirango hamenyekane ahantu hose aba bamukerarugendo bagiye bakwirakwiza inoti mpimbano.Hari impungenge ko uretse kuba barafatawe muri Maroc, ko hari n’ibindi bihugu cyangwa imijyi basize bakoreyeyo ubwo buriganya.
Banki nkuru ya Maroc, Banki Al-Maghrib (BAM), yatangaje ko igabanuka ry’inoti mpimbano zagaragaye muri raporo y’umwaka ku bijyanye n’ubukungu, amafaranga, n’imari mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022.
Tanga igitekerezo