Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ,mu nkengero z’umugi wa Captown I Maneberg, udutsiko tw’amabandi twashyamiranye turasana amasasu agera ku ijana ahantu 20 hatandukanye mu mugi muto wa Manberg.
MMC JP Smith umuyobozi wa polisi muri aka karere yatangaje ko bakimara kubimenya bohereje byihutirwa polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba n’imodoka zabugenewe ngo bashobore gukumira utwo dutsiko tw’amabandi.
Nk’uko umuyobozi wa police yakomeje abitangariza ikinyamakuru SOWETAN LIVE dukesha iyi nkuru ”Afurika yepfo ikeneye kuzamura uburyo bwo kurwanya iterabwoba. Dukeneye uburyo bwo gufata amakuru yizewe kandi arambuye dushobora gushingiraho ,ntabwo abantu bashobora kuduha amakuru dukeneye yose". Akomeza avuga ko abantu baba bafite ubwoba bwo kuvuga bagaceceka kuko baba bakeneye umutekano wabo ngo utwo dutsiko tw’amabandi tutabamerera nabi.
MMC JP Smith agira ati "mu byumweru biri imbere twiteguye kohereza indege hirya no hino mu nkengero z’imijyi minini zizafasha mu kugenzura utwo dutsiko tw’amabandi hakoreshejwe ikoranabuhanga rishinzwe gufata amakuru kugenzura amakuru no gushakisha hakoreshejwe indege(ISR) .“
Africa y’epfo ni igihugu kirangwamo urugomo ndetse n’amabandi menshi yitwaje intwaro.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo