Urubanza rwa Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, humvwa abatangabuhamya.
Umutangabuhamya wabimburiye abandi afite imyaka 53 y’amavuko. Yasobanuye ko yabaye i Karambo muri Gatenga, kandi ko azi Twahirwa kuko basangiriraga mu tubari twaho. Ati: “Twasangiraga na Twahirwa mu rwego rwo kwigura.”
Yakomeje asobanura Twahirwa, ati: “Twahirwa ni we wari umuyobozi mukuru w’Interahamwe. Habayeho inama kugeza n’igihe bajya mu myitozo. Bafashe urubyiruko rwari muri MRND, bajya i Gabiro, bagaruka barahindutse, bafite amatwara nk’aya gisirikari. Icyo gihe hari izagendanaga intwaro na gerenade, ni bwo abantu batangiye kugenda baterwa gerenade.”
Mu gitondo cya tariki ya 7 Mata 2023, umunsi wakurikiye uwahanuriweho indege yari itwaye Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda, uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko Nzabonimpa wari wungirije Twahirwa ku buyobozi bw’Interahamwe yamuburiye ko Abatutsi, na we arimo, bagiye kwicwa kuko hari harakozwe urutonde rwabo.
Yagize ati: “Mu gitondo cyakurikiye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, njye nari nturanye na Visi Perezida wa Twahirwa witwaga Nzabonimpa, yari inshuti yanjye. Ni we wambwiye ko ibintu byateguwe, Abatutsi bagiye gupfa kandi ko nanjye ndi kuri liste.”
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko Nzabonimpa yahise amujyana umuryango we mu rugo iwe kuko yabonaga ko Interahamwe zashoboraga kubica ku ikubitiro. Ati: “Najyanye na mushiki wanjye, undi mwana wa mushiki wanjye ndetse n’umwana nareraga.”
Ngo Interahamwe zirimo iyitwaga Mayanja na Faustin zahuriye mu nama kwa Twahirwa, zitegura uburyo zigomba kwica Abatutsi, zimwe muri zo zivuga ko zirahera ku bo Nzabonimpa yahishe. Uyu mutangabuhamya yabivuze atya “Abo baturanyi banjye bavuze ko batajya guhigira Abatutsi kure, ko kwa Visi Perezida hari Abatutsi bahihishe.”
Yakomeje asobanura ko kwa Nzabonimpa hoherejwe Interahamwe, zimukurayo, zimujyana kwa Twahirwa. Ubwo yageraga MAGERWA ngo yahasanze iziri kubyina, zinywa, nyuma yo kuva kwica Abatutsi benshi muri Sodoma no gusahura ingo zabo.
Uyu mutangabuhamya yagize ati: “Ubwo nageraga kwa Twahirwa, twasanze yicaye ahameze nka podium ari mu nama n’abari bakuriye Interahamwe ndetse n’abahoze mu ngabo bateraniye hamwe. Yari afite imbunda hagati y’amaguru. Yahise avuga ati ‘Ese aka gatutsi ntimukazi? Nimukihorere ni ko kazabara inkuru’.”
Perezidante w’urukiko yamubajije igihe yamaze kwa Nzabonimpa, asobanura ko yahamaze iminsi 3 kugeza ubwo uyu Visi Perezida w’Interahamwe yicwaga n’Inkotanyi zari zivuye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko yitwaga ‘CND’, zijya gutabara Abatutsi mu Gatenga n’i Gikondo.
Yabajije uko yabyitwayemo nyuma y’iraswa rya Nzabonimpa, asobanura ko hari Interahamwe zavugaga ko Abatutsi yahishe ari bo bamugambaniye, baha Inkotanyi amakuru zifashishije kugeza zimwishe.
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko n’ubwo Nzabonimpa yamuhishe, na we yajyanaga n’Interahamwe kwica kandi ko Inkotanyi zamurashe ubwo zamusangaga mu muhanda afite imbunda.
Nyuma y’urupfu rwa Nzabonimpa, uyu mutangabuhamya yasobanuye ko yatotejwe cyane, akajya arara mu bwiherero bw’umuturanyi kugeza ubwo yahungiye mu Nkotanyi zari ziri i Murambi mu masaha y’ijoro, na we ahita aba Inkotanyi kugeza mu mwaka w’1998.
Tanga igitekerezo