Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella yavuze kuri nyirakuru w’umugabo we witabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi.
Mu butumwa Pamella Uwicyeza yashyize hanze yagize ati: †Uruhukire mu mahoro Nyogokuru.â€
Yagarutse ku byo azahora amwibukiraho ati: †Iteka wagiraga amashyengo ukanatetesha, tuzahora tugukunda mukundwa.â€
Ibi yabivuze mbere gato yuko The Ben agaragaza ko ababajwe cyane no kubura nyirakuru yafataga nk’urukundo rwa mbere.
Uyu mubyeyi yabaye hafi The Ben mu bihe by’ubukwe bwe yaba muri 2022 ubwo yasezeranga mu rukiko no mu mpera za 2023 ubwo yasezeranaga imbere y’Imana mu birori by’amateka.
Nyirakuru wa The Ben na Green P yitwaga Mukangarambe Yunia, akaba yari atuye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu rukerere rwo kuri uyu wa Kane tari 28 Werurwe 2024.
Tanga igitekerezo