Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda, Anita Pendo yageze muri Ghana yakirwa na Ambasaderi w’ u Rwanda, Rosemary Mbabazi.
Pendo uri mu bahataniye ibihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023 bitangirwa muri Ghana, yahawe ikaze n’Ambasaderi w’ u Rwanda.
Anita Pendo uri kubarizwa mu mujyi wa Accra, avuga ko yishimiye kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda wamuhaye ikaze.
Umuryango Ladies in Media Organization ukorera muri Ghana, uherutse gutangaza Anita Pendo nk’umwe mu bagore bahatanye mu bihembo utegura bya ‘Ladies in Media’ bizatangwa ku wa 30 Werurwe 2024.
Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri, aho byitabiriwe n’abagore baturuka mu bihugu birimo Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Ghana n’ahandi.
Anita Pendo ahatanye mu cyiciro cya ‘African Female Entertainment Show Host of the Year’ n’abarimo Delay [Ghana], Jacinta Ngobese [Afurika y’Epfo], Vanessa Marawa [Afurika y’Epfo], Azeeza Hashim [Kenya], Matela [Afurika y’Epfo], Violet Gwara [Zimbabwe], Rita Isaaka [Ghana], n’abandi.
Tanga igitekerezo