Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhaye agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Manirakiza Theogene, rutegeka ubuyobozi bw’igororero rya Nyarugenge guhita bumufungura by’agateganyo.
Uyu munyamakuru yatawe muri yombi tariki ya 11 Ukwakira 2023, akurikiranweho icyaha cyo kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 500 kugira ngo adatangaza inkuru.
Mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ubushinjacyaha tariki ya 24 Ukwakira bwasobanuye ko icyaha cyahinduriwe inyito, cyitwa “gukangisha gusebanya”, gusa Manirakiza yavuze ko atigeze agikora, asaba guhabwa ubutabera.
Ku ya 25 Ukwakira, urukiko rw’ibanze rwategetse ko Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi. Yarajuriye, tariki ya 13 Ugushyingo asobanurira urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge impamvu akwiye gufungurwa by’agateganyo.
Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2023, urukiko rwisumbuye rwategetse ko afungurwa by’agateganyo, rumutegeka kujya yitaba buri ku wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi. Rwasanze nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukangisha gusebanya.
Manirakiza ni nyir’ikigo cy’itangazamakuru cyitwa Ukwezi Media Group, gifite ikinyamakuru cyo kuri interineti n’umuyoboro wa YouTube. Avuga ko hari abantu bashaka kumucecekesha kugira ngo adakomeza umwuga w’itangazamakuru.
Tanga igitekerezo