Iyi nkubiri yo kuva mu myanya yo hejuru muri politiki y’u Rwanda, abantu bakomeje kuyikurikiranira hafi ari nako babyibazaho byinshi. Ubundi kujya muri iyo myanya ni ibisanzwe no kuyivaho ni uko, byose bigaterwa n’umukuru w’igihugu ku bubasha ahabwa n’itegekonshinga.
Kuvanaho umuyobozi runaka ari byo iyi nkuru yibandaho si ibintu bitangiye ubu , kuko unarebye abari bagize guverinoma ya mbere nyuma ya jenoside ubu hafi ya bose utapfa kumenya iyo baherereye. Ibyo kandi si kuba minisitiri gusa ni hafi mu nzego zose z’ubutegetsi.
Hagiye havugwa byinshi ndetse haduka n’ amagambo amwe akoreshwa ashaka kuvuga impinduka kuko si kenshi ko abayobozi beguzwaga cyangwa beguraga ku bwinshi. Ngira ngo ntawe uzibagirwa icyitwaga " evaluation", " gusezera ku mpamvu bwite", " umweyo" n’ andi mazina nk’ayo. N’ubwo izo nyito zitandukanye ariko zivuga ikintu kimwe cyo " kuva ku mwanya w’ubuyobozi wari urimo" ukawurekera abandi.
Igihe cya " evaluation" habayeho isuzumabushobozi bw’abari ba burugumesitiri b’ amakomini ya kera, maze ababishinzwe bakemeza ko uvaho cyangwa ugumaho byaba na ngombwa akinjira mu buroko. Gusezera ku mpamvu bwite, byakurikiyeho nyuma y’ivugurura no kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi nko guhera za 2006 na nyuma y’’aho.
Icyo gihe nabwo abayobozi bavuyeho ku bwinshi ku ngoma y’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’ Igihugu, Musoni Protais, aho byumvikanaga ko ba meya bagiye bandika basezera ku mirimo ku bushake bwabo. Ibintu bitagiye byemerwa na benshi aho amakuru amwe yavugaga ko bagiye babisabwa cyangwa babitegekwa.
Mu bihe bya vuba bisa nk’aho izo mpinduka zavuye mu nzego z’ibanze, ubu izo hejuru akaba ari zo zigezweho. Ni gake Umukuru w’igihugu yagiye ahura n’abayobozi ngo abure kugaruka ku mikorere y’abayobozi n’inshingano zabo. Yagiye abagarukaho nko muri biro politiki za FPR, inama z’umushyikirano, inama z’umwiherero w’ abayobozi bakuru, imihango yo kurahiza abayobozi n’ahandi.
Aho hose yagiye yibutsa abayobozi ko umuvuduko w’iterambere ry’igihugu udakenera abazarira cyangwa abaseta ibirenge. Yavugaga ko kugira ngo iterambere ryihute bisaba imbaraga nyinshi, gukora cyane, kuzuza inshingano zigamije kuzana impinduka nziza zihindura imibereho myiza y’umuturage.
Nko mu mwiherero uheruka nabwo yabigarutseho anenga abadindiza iterambere ry’igihugu anashimangira ko atazongera kwihanganira bene abo bayobozi kandi ko azajya abashyira ku karubanda no kwerekana amakosa bakora, kubafatira ibyemezo n’ibindi. Kuva uyu mwaka watangira abaminisitiri batanu berekejwe ku muryango kandi ni benshi kuko guverinoma igizwe n’abaminisitiri gusa.
Nyuma y’ ibi hari ibyo buri wese yakwibaza nko kuba iki gikorwa cyaba cyaba kirangiye cyangwa kizakomeza. Ndamutse ngize icyo mbyemezaho cyangwa mpakana naba mbabeshye kuko ari nyir’ubwite bireba.
Byaba iherezo mu gihe abarangwa n’imikorere mibi abamaze mu ikipe afite ubu kandi nkeka ko kubamara utavuga ko byoroshye, usibye kugabanya. Na none ntawavuga ko abantu bose bananiranye ko ari abanyamakosa ku buryo bagomba kwirukanwa.
Ngarutse ku mutwe w’iyi nkuru, ni byiza kwibaza ababa batahiwe kwirukanwa abo ari bo. Ndabizi abasomyi bacu bari biteze ko tubagezaho urutonde rwabo ariko tubwizanyije ukuri si ikintu cyoroshye kandi gishoboka n’ubwo cyoroshye kandi kinashoboka.
Ntibishoboka keretse uri mu bashinzwe isuzumabushobozi bwabo cyangwa hari uwakuriye akara akakubwira uko bizagendekera umu minisitiri uyu cyangwa uriya.
Birashoboka kandi kuko ugendeye ku butumwa bw’umukuru w’igihugu yagiye atambutsa kenshi wakumva ko hari abari mu nzira. Bishatse kuvuga iki? Icyo bivuga ni uko umu minisitiri wese utazuzuza inshingano ze azirukanwa muri guverinoma. Bene abo rero nibo nise ko batahiwe bagakurikira abamaze igihe gito birukanwe. N’ubwo ariko bimeze bityo nta n’uwo byari bikwiye gutera ubwoba yiyumvamo atahiwe kuko hakiri amahirwe yo kurokoka inkundura y’umweyo.
Bisaba gusa kwirinda kuzarira, kubaha inshingano wahawe, kugendera ku muvuduko w’iterambere abandi bariho, kwirinda amanyanga no gutekereza mu buryo bwagutse kandi bwihuse bizana impinduka nziza mu baturage. Ndabizi ubu ubwoba ni bwose wibaza uti niriwe ariko ejo sinzi ko nzaramuka batanyeretse umuryango. Nta mpamvu rero kuko hakiri ikizere!
7 Ibitekerezo
Kuwa 29/04/20
Umenya abanyamakuru inkuru bamaze kuzibura. Ubuse iyinkuru yafasha iki abasomyi bayo.mujye muduha ibitugeza ku iterambere (not these fake new
Subiza ⇾Kuwa 29/04/20
Umenya abanyamakuru inkuru bamaze kuzibura. Ubuse iyinkuru yafasha iki abasomyi bayo.mujye muduha ibitugeza ku iterambere (not these fake new
Subiza ⇾HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 30/04/20
MUNYAKAYANZA URATUBESHYE KUKO NTA NUMWE WIRUKANYWE KUKO YAZARIRIYE AHUBWO HABAHO KUTUMVA KIMWE IBINTU NA NYIRUBUTUMWA, IYO RERO INTUMWA IRUSE UBUTUMWA IBA IGOMEYE UWAYITUMYE NAWE NTURI UMWANA IGIKURIKIRAHO UKIBWIRE.
Subiza ⇾HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 30/04/20
NTIWIGEZE UTUBWIRA ABATAHIWE ABO ARI BO.
Subiza ⇾jabo Kuwa 01/05/20
ibi ntacyo dukuyemo
Subiza ⇾kaka Kuwa 10/05/20
Umva uyu munyamakuru aradutuburiye pe!!!
Subiza ⇾kaka Kuwa 10/05/20
Umva uyu munyamakuru aradutuburiye pe!!!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo