Uyu Muryango wa EAC mu 1996 nibwo wabonye izuba ku mugaragaro ushinzwe n’ibihugu bitatu: Kenya, Tanzaniya na Uganda. U Rwanda n’u Burundi byawinjiyemo muri 2006 mu gihe Sudani y’Epfo yo yawinjiyemo muri Mata 2016.
Uyu Muryango kuva washingwa wakomeje kugaragaza ubushake bwo gukomera no kureba uko watera imbere mu by’ubukungu no kuziyunga, amaherezo bikazavamo igihugu kimwe (political federation).
Uku kwiyunga bikaba biri muri gahunda y’Umuryango yo kuzahuza imiryango y’ubukungu y’uturere maze Afurika ikaba igihugu kimwe. Uru rugendo rwakomeje guhura n’imbogamizi zinyuranye zikoma mu nkokora uwo mugambi ku buryo imiryango hafi ya yose yaheze mu nzira.
Kugira ngo intambwe ya nyuma yo kuba igihugu kimwe kibumbye ibindi bigize umuryango w’ubukungu runaka bisaba intambwe eshanu z’ingenzi arizo bita intambwe eshanu z’ukwishyira hamwe k’ umuryango w’ubukungu w’akarere ( 5 steps of regional integration) zikurikira:
1. Isoko ry’ubucuruzi rihuriweho.
2. Guhuza za gasutamo
3. Guhuza isoko ry’ubucuruzi
4. Guhuza ifaranga
5. Gushinga leta imwe
Imiryango y’ubukungu y’uturere myinshi yageze ku ntambwe eshatu cyangwa enye ariko kugera ku ya nyuma yo gushinga leta imwe ihuriweho byaranze.
EAC yo ni Umuryango utarateye intambwe cyane muri urwo rugendo kuko yateye eshatu gusa zibanza. Imishyikirano yo kwemeranya ku ikoreshwa ry’ifaranga rimwe ikaba yaragiye biguru ntege kugeza ubu ikaba ntacyo irageraho kinini gifatika, ukibaza aho urwo rugendo ruganisha niba koko gushinga leta imwe bizakunda.
Ibi ubibonera ku kuba ibihugu nta na kimwe cyazemera kurekura ubusugire bwacyo ku nyungu rusange bwo gushinga igihugu kimwe. Ahandi bigaragarira ni ku bushake budahagije bugaragara mu kubahiriza intambwe zatewe zibanza kuko hari ibihugu bimwe binyamuryango biseta ibirenge cyangwa byikura mu gushyigikira intambwe zatewe.
Hari ibigikomeye ku bintu bimwe byafasha mu gutuma inyungu zo kwishyira hamwe zigerwaho. Urugero ni nko gukomera ku butaka, abaturage bava mu bindi bihugu bagombye guturaho no gukora ibikorwa by’ubucuruzi bizamura ubukungu. Hari ibihugu byanze kwemera ikoreshwa ry’ indangamuntu uva mu gihugu kimwe winjira mu kindi. Urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu birabangamiwe kubera ifungwa ry’imipaka.
Hari kandi urwikekwe ku baturage bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi, hamwe batabwa muri yombi ndetse numubare wa za bariyeri uri hejuru ukabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibyabo, n’ ibindi n’ ibindi.
Iyo witegereje usanga muri uru rugendo rwo kwibumbira hamwe harimo igisa no gukurura buri gihugu cyishyira, mu gihe buri gihugu cyakagombye kwemera kugira ibyo gitakaza ku nyungu za rusange.
Uyu Muryango wigeze kubaho kuva mu 1967, uzima 1977bitewe n’impamvu zitari kure cyane y’izi zimaze kuvugwa haruguru. Ahanini zari zishingiye ku kwikunda no kudashaka kurekura inyungu bwite z’ubukungu ku nyungu rusange z’umuryango.
Mu gihe cya vuba aha cyangwa turimo, ibibazo byagaragaye kera biragenda bigaruka. Nta kwizerana guhari mu bihugu binyamuryango kuko hari ibifitanye amakimbirane yagize ingaruka ku mikorere myiza y’Umuryango, nko kuba inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu isubitswe kenshi, izindi ziyishamikiyeho zikaba zarateranye gake cyane.
Ibihugu bimwe byarifashe mu gutanga imisanzu yabyo kandi ariyo ibeshaho Umuryango. Mwibuke ko amasezerano ashinga uyu Muryango avuga ko ibyemezo byawo byose byose bifatwa mu bwumvikane (consensus) hamwe iyo kimwe cyanze umwanzuro, icyo cyemezo kidashyirwa mu bikorwa. Nta matora akorwa mu ifatwa ry’icyemezo runaka keretse n’iryo tora ryumvikanyweho.
Hari ibibazo bigenda bizamurwa bivuga ko umutungo muke ubunyamabanga bwa EAC ubona udacungwa neza, ugasesagurwa niba utanyerejwe na bamwe mu bakozi.
Ibintu na none byahumiye ku mirari, bitewe n’iki cyorezo cya COVID-19, kuko cyaharitse urujya n’uruza rw’abantu n’ibyabo byari bisanzwe bicumbagira.
Hakaba kandi no kubura kw’ingamba zihuriweho mu kurwanya icyo cyorezo hamwe ubona ikibazo kidahabwa uburemere mu buryo bungana, ibintu biteye inkeke cyane kandi bidatanga ikizere ko icyorezo kizaranduka mu karere vuba.
Izo mbogamizi zose zivuzwe, zaba iza kera nizo tubona ubu, zituma bikekwa ko EAC yaba itagana aheza niba nta gihindutse gikozwe, bitaba ibyo ikazima cyangwa igahuhuka nk’uko byagenze mu 1977.
Ariko kuko ntawe uvuma iritararenga, ababishinzwe bashobora kwikubita agashyi maze ibintu bigahinduka mu buryo bwiza kuko bisaba gusa ubushake bwa politiki. N’ubwo ariko bimeze bityo, si ibintu byoroshye kuko no kuganisha ku ntambwe ya nyuma ishinga leta imwe bitazoroha. Gusa nk’uko byagiye bisobanurirwa abatuye akarere, ku birebana n’inyungu bateze kuri buri ntambwe, igikwiriye gukorwa ubu ni uko bazibona zijyanye n’aho ibintu bigeze.
Gutsindwa kugera kuri izo nyungu, byaba ari ugutsindwa kw’abanyapolitiki by’umwihariko no gutsindwa k’umuryango muri rusange, udasize n’Umuryango wAfurika Yunze Ubumwe. Abaturage bakaba batazababarira ku kayabo k’amamiliyari yamadolari yashowe muri uwo Muryango, aramutse atagize icyo amara.
3 Ibitekerezo
xxx Kuwa 05/05/20
Ntakintu abarabura bakora ngo kimare kabiri ... impamvu birangira hajemo : kwikunda, ubwibone, ivangura, gusuzugurana, ishyari, amoko, ururimi,,, ngibyo ibyabirabura.
Subiza ⇾gisagara Kuwa 05/05/20
Ntabwo ari East African Community gusa yananiwe inshingano zayo.Na United Nations nuko.Ubwo yashingwaga muli 1945,yari ifite "Mission" yo kuzana amahoro ku isi.Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN na EAC byarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Noneho ayihindure Paradizo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Ndetse n’Urupfu ruveho burundu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.Muzi ko buri munsi dusenga dusaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo.Nkuko Yesu yadusabye,turavuga ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).
Subiza ⇾Chris Kuwa 07/05/20
Iyi article ivuga kuri EAC ni nziza, irimo ubushishozi kandi ikurikijwe yakebura benshi wenda bakisuzuma. Gusa ikwiriye kugya no mu kyongereza n’igifaransa kuko ahanini abashinzwe izo gahunda nizo ndimi basoma cg bumva cyane.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo