Mu Burundi, umugore yahuye n’uruvagusenya amara iminsi ibiri ya wikendi [ku wa Gatandatu no ku Cyumweru] ari mu bwiherero nyuma y’uko abo bakorana basize bafunze imiryango yose yo mu kazi.
Inkuru y’uyu mudamu yamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024 gusa yatangiye ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize mu masaha abakozi batahiraho.
Ahagana saa Kumi n’Imwe [17h00] uyu mugore utatangajwe amazina wahawe "A.M" yinjiye mu bwiherero aho yari agiye kwicyiranura n’umubiri gusa yakoze ikosa ryo gusiga telefone.
Ubwo yari ari mu bwiherero, mugenzi we bakorana kandi banasangiye ibiro yaje gutaha maze asiga afunze imiryango yose ahereye ku ugana mu bwiherero asoreza ku w’ibiro nyuma y’uko yaketse ko ari we wari usigaye mu kazi wenyine.
Nyuma yo gufunga ibiro, uyu mukozi yahise yitahira ari nako nyiri kujya mu bwiherero yaje gusohoka agasanga imiryango yose bayifunze ndetse n’ibiro birafunze. Yagerageje kureba terefone ye ngo ahamagare bamufungurire gusa yaje gusanga yayisize mu biro.
Yagerageje gufungura ariko umuryango umubera ibamba, yigiriye inama yo gutabaza akoresheje umunwa nabwo biramwangira kuko nta muntu wari ukiri aho ku kazi.
Uyu mudamu yabuze umutabara ahitamo kuryama ategereza ko abakozi bagaruka mu kazi ku wa Mbere kuko ku biri byabo, abakozi ntibakora muri wikendi.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024, uyu mudamu yumvishe ushinzwe amasuku maze aramuhamagara aza kumukingurira abona gusohoka nyuma y’iminsi ibiri yarabuze uko asohoka.
Mu ijwi rituje n’imbaraga nke z’umubiri, uyu mudamu yabwiye itangazamakuru ryo mu Burundi ko yagerageje gufungura umuryango uranga maze bituma abura aho asohokera.
Yagize ati: "Naratabaje mbura uwuntabara, umuryango wanze gufunguka, maze ngerageza gusohoka biranga"-
Tanga igitekerezo