Muramu wa Twahirwa Seraphin wabaye mu basirikare b’Inkotanyi yasobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi uko abarokotse jenoside bigeze gutera urugo rwe, bamushinja guhise mushiki we, bamwita umugore w’umwicanyi wamaze Abatutsi n’uko Interahamwe zamufataga nk’ibibazo kubera abo mu muryango we bari mu Nkotanyi.
Uyu mutangabuhamya kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023 watangiye ubuhamya bwe ari i Kigali, yifashishije ikoranabuhanga, yasobanuye ko ari musaza w’umugore wa Twahirwa kuko ababyeyi babo baravukana.
Uyu mugore na we aherutse kubwira uru rukiko rwo mu Bubiligi ko Twahirwa yasambanyaga ku ngufu abagore b’Abatutsi, kandi ko yakoranaga n’Interahamwe mu gihe zakoraga urugomo, zikanica.
Muramu wa Twahirwa yasobanuye ko yari yarahungiye muri Uganda, aza kwifatanya n’abasirikare ba RPA-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda mu Kwakira k’umwaka w’1990. Yavuze kandi ko hari abandi bo mu muryango wabo bari barinjiye mu Nkotanyi.
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko yari muri Batayo y’Inkotanyi yari mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, yitwaga ‘CND’, ikaba yari ishinzwe kurinda abanyapolitiki b’ishyaka FPR Inkotanyi bari baje i Kigali mu mishyikirano na Leta.
Yasobanuye ko Twahirwa yashatse mushiki we ku ngufu. Ati: “Mu muco nyarwanda, iyo wateruye umugore biba ari bibi kuko ntabwo uba wamusabye ababyeyi be. Mu Rwanda hari abatekerezaga ko gushakwa n’Umuhutu bizatuma babona amahoro ariko si ko byagendaga.”
Uyu mutangabuhamya yavuze ko mushiki we yamubwiraga ko atabanaga neza na Twahirwa kuko ngo yajyanaga abakobwa mu rugo, akabasambanya, kandi ngo Interahamwe zaramubangamiraga bitewe n’uko hari abo mu muryango we bari mu Nkotanyi. Ati: “Yambwiye ko Twahirwa batabanaga neza, ko hari abakobwa yajyaga azana mu rugo, akabafata ku ngufu abireba. Yarabimbwiye, akambwira na menace ahura na zo bitewe n’uko hari abo mu muryango we bagiye mu nkotanyi.”
Mu gihe cya jenoside, umugore wa Twahirwa yarahunze nk’umwe mu batutsi bahigwaga, gusa ngo ubwo yahungukaga, abarokotse bateye urugo rw’uyu mutangabuhamya, bamushinja kumucumbikira kandi umugabo we yarishe Abatutsi.
Uyu mutangabuhamya yabivuze ati: “Ubwo mushiki wanye yari agarutse i Gikondo ahungutse, hari abaturage baho barimo abagore barokotse jenoside bamusagariye. Baje ari benshi, batera urugo rwanjye aho nari ntuye i Gikondo, banshinja ko nacumbikiye umugore wa Seraphin wamaze Abatutsi.”
Nyuma yo kumva ubuhamya bwa muramu wa Twahirwa, yabajijwe ibibazo, hanatangwa ibitekerezo, hanyuma hakurikiraho ubundi buhamya.
Tanga igitekerezo