Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC), General Christian Tshiwewe Songesa, yaraye mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kubera intambara iri kubera muri teritwari ya Nyiragongo na Masisi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023, Gen. Tshiwewe wazanye n’itsinda ry’abofisiye ba FARDC yakiriwe na Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare akaba n’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara, Gen. Maj. Peter Cirimwami.
Sous Lieutenant Nzuzi Dexter ushinzwe gutangaza amakuru muri FARDC yasobanuye ko icyajyanye Gen. Tshiwewe ari imirwano yubuye muri izi teritwari ebyiri, akaba yahamije ko byatewe na “M23 yanze kubahiriza ubusabe bwo kuyihagarika”.
Gen. Tshiwewe kandi ngo yagiye i Goma kugira ngo ahe ingabo ziri ku rugamba amabwiriza y’uko “zakomeza kurinda neza igihugu”, akaba yizeye ko kuzisura birazongerera imbaraga, bizazigeze ku gutsinda umutwe witwaje intwaro wa M23, ahamya ko ukoreshwa n’u Rwanda.
S. Lt Nzuzi yagize ati: “Kuhaba kwe kurongera imbaraga za FARDC mu gihe cy’ubushotoranyi bw’u Rwanda.” Iyi ni imvugo Leta y’u Rwanda yamaganye kenshi, isobanura ko nk’urwitwazo, RDC irushyira mu bibazo byayo na M23 kandi nta ruhare na ruto rubifitemo.
Umugaba Mukuru wa FARDC ageze i Goma mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 imirwano yakomeje muri gurupoma ya Kibumba na Buhumba. Ku munsi wabanje yari yakomereje muri Kitshanga na Bwiza muri Masisi.
Tanga igitekerezo