Imirwano ikaze hagati y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, yakomereje muri Gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero bibarirwa muri 20 werekeza mu mujyi wa Goma.
Aya makuru amaze kwemezwa mu kanya gashize na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, wagize ati: "Muri uyu mwanya, FARDC na FDLR, abacancuro n’abarwanyi bitwa ’Wazalendo’ bagabye igitero ku gace ka Kibumba, mu majyaruguru ya Goma. M23 iri kwivuna umwanzi ku mirongo yose. Azasenywa kandi umugambi we wo kurimbura ubwo ko uzatsindwa."
Umuvugizi wa FARDC ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume, yatangaje ko M23 ari yo yashotoye FARDC muri Kibumba.
Lt Col. Ndjike yagize ati: "Mu kwanga guhagarika imirwano, ibyihebe bya M23/RDF byarashe ibisasu bibiri bya Mortier ku birindiro bya FARDC muri Kibumba. Umuryango mpuzamahanga na EAC izatubere umuhamya."
Iyi mirwano ibaye nyuma y’indi imaze iminsi ibera mu duce dutandukanye two muri teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Igice cya Kibumba kigendurwa n’abarwanyi ba M23, ikindi kikagenzurwa n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC.
Tanga igitekerezo