Niba hari ikibazo gikunze kutavugwaho rumwe mu micungire y’abakozi ni imyitwarire yabo n’iy’umuyobozi wabo. Impaka zikunzwe kugibwa buri ruhande rukurura rwishyira maze rukabura gica, amaherezo abakozi akaba aribo babigenderamo rimwe na rimwe bakirukanwa, bakagabanywa mu gihe habaye amavugurura cyangwa ubwabo bagasezera ku mirimo. Mu mateka y’umurimo uko kutabona ibintu kimwe hagati y’abakoresha n’abakozi byahozeho.
Ibi ukabibona mu bakozi ba leta nk’uko wabibona mu rwego rw’abikorera. N’ubwo ibyo bice byombi by’umurimo bivugwa, byose bifite amategeko abigenga bigenderaho abigenga. Gusa byagiye bigaragara mu bakozi ba leta ko ari ho amategeko agenga abakozi agerageza kubahirizwa n’ubwo biba atari shyashya kuko akarengane nk’ihohoterwa ritahwemye kugaragazwa. Mu rwego rw’ abikorera ho biba agahomamunwa kuko abayubahiriza ari mbarwa. Haba abakozi bakorera leta haba ndetse no rwego rw’abikorera hose, hagiye hatungwa agatoki mu guhonyora nkana cyangwa bitazwi amategeko agenga uburenganzira bw’abakozi.
Niyo mpamvu habayeho imanza zitari nke zishingiye ku micungire y’abakozi idahwitse, imanza akenshi abakoresha bagiye batsindwa mu nkiko bigatuma habaho kwishyura akayabo k’indishyi z’akababaro bigatera igihombo gikomeye mu bukungu.
Iki gihombo ubundi ahandi mu bihugu byateye imbere mu micungire y’abakozi, kibazwa abo bireba babigizemo uruhare kuko ntaho biba bitaniye cyane no kunyereza umutungo. Iyi ntambwe u Rwanda rwarayiteye kuko hatanzwe amabwiriza yihanangiriza bikomeye abashora leta mu manza nk’izo ziyiteza igihombo, aho uwo bigaragayeho abiryozwa byaba na ngombwa akishyura igihombo yateje.
Ibi byatumye habaho kwigengesera kw’inzego, hirindwa amakosa yakorwa muri urwo rwego n’ubwo hari aho bitarasobanuka neza. Urugero abantu bakomeje gukeka ko abayobozi bandika basezera abakozi mu mirimo ku bushake bwabo, biba uburyo butuma leta itabatangaho imperekeza ( mu gihe birukanwe nta mpamvu ifatika), kuko iyo wisezereye ntacyo ubaza uwari umukoresha wawe kandi ushyirwa ku rutonde rw’umukara "black list" ukarinda upfa utabonye akandi kazi keretse bakugiriye impuhwe.
Ibi ariko sibyo iyi nyandiko igendereye usibye kuba igiye kwerekana gusa uko abakozi bakwiye gufatwa hejuru y’ibyo byo kubahiriza amategeko abagenga. Abahanga mu by’imicungire muri rusange y’abakozi bahuriza ku bintu bibiri by’uko ubuyobozi (leadership) bukwiriye kuba bumeze. Hari ukwita ku nyungu z’umusaruro ukenewe hakaba n’uko ufata cyangwa ubona umukozi ku giti cye. Ibi bintu byombi biragendana hamwe wabigereranya n’impanga.
Abashakashatsi bakomeye kandi b’inzobere mu by’imiyoborere n’imicungire myiza y’abakozi, iki kibazo bakivuye imuzi maze bagitangaho inama zatuma umukoresha agira uko yitwara ku bakozi be.
Dr. Robert Blake na Dr. Jane Mouton, bafite impamyabumenyi ihanitse mu by’ubucengeramuntu ( Psychologists Phd) bakoze ubushakashatsi i Texas muri Amerika, basanga hari uburyo bubiri bwo gucunga no kuyobora abakozi, abakoresha benshi bifashisha bigatuma nta terambere ry’umurimo rigerwaho.
Berekanye, mu byo bagezeho, ko hari abakoresha bayoborana igitugu abo bashinzwe (dictatorship), abakozi bagakora ubwoba budashira, ibitutsi, agasuzuguro, ubwirasi, ukwishongora, ugerageza gukopfora bakamwirenza, bagahitamo guceceka kandi bababaye ariko bakanamba ku murimo kuko batapfa kongera kubona akandi kazi baramutse bakavuyeho. Icyo bene iyi mitegekere imara, kuri abo bashakashatsi, ni uko habaho umusaruro mwinshi w’akazi (production). Umusaruro wo mu marira, agahinda n’umubabaro nta rukundo ruharangwa, abakozi banga urunuka umukoresha.
Ku rundi ruhande abo bashakashatsi berekanye ko hari ubundi buryo umukoresha ayoboramo yita ku bakozi be, amenya buri gihe ibibazo bafite, akabishakira ibisubizo kandi akabikemura, akubaha umwanya akanabatega amatwi, agasabana nabo, bagahana impano, bagakora nlibirori bibatera kwishima. Ubu buryo bw’ubuyobozi bamwe bemeza ko ari bwiza kuko abakozi bakunda umukoresha mu buryo burenze kandi bumva bakwigumanira ubuziraherezo. Muri ubu buryo, umukoresha ntacyaha abakozi, buri wese akora ibyo yishakiye n’igihe ashaka. Abo bahanga bemeza ko iyi miyoborere (laisser-faire) nayo atari myiza kuko abakozi nta umusaruro w’akazi batanga.
Blake na Mouton bashingiye kuri ubwo buryo bwombi bw’imiyoborere bugaragara mu micungire y’abakozi, bajya inama ko imiyoborere myiza yaba ari ihuje cyangwa ivanze, igitugu no korohera cyangwa kugusha neza abakozi kandi bigakorwa mu buryo bungana 50%. Kuri bo, abakoresha bagomba kuyoborana igitugu kidakabije nko gucyaha, guhana no gufata ibyemezo bikarishye aho biri ngombwa kandi bakita ku mukozi mu buryo bwihariye, ubereka ko ari abanyagaciro bagufitiye umumaro, ko batariho nta murimo wabaho. Igitugu kivanze n’itonesha ry’umukozi ngo ni byo bibyara umusaruro uringaniye mwiza wabasha guteza imbere umurimo.
Iyo witegereje usanga amakimbirane aboneka mu murimo ahanini aba ashingiye ku kudahana agaciro, hamwe umukoresha afata umukozi nk’umucancuro yagaraguza agati uko ashaka n’igihe ashakiye, yitwaza ko ari shefu utanyeganyezwa. Umukozi na we akigira ’akari aha kajya he’ hamwe yumva ari intakoreka. Iyo imyumvire imeze ityo mu kazi rero, nta kabuza ibintu birapfa kuko haba habuze ukubahana, uguhana agaciro, urukundo, n’ibindi byiza byaca amakimbirane.
Ubundi umukoresha n’umukozi bagombye kwiyumvamo ko bameze nk’umuryango umwe, aho iyo abawugize badashyize hamwe usenyuka kandi hagapfa byinshi. Gusenya ni ikintu cyoroha kandi cyihuta ariko kubaka biratinda kandi bigatwara imari nyinshi. Wasenya umurimo bikoroheye ariko kongera kuwubaka bikagutwara byinshi harimo n’igihe. Bakoresha murubahe ababafasha mu mirimo, namwe bakozi nimwuzuze inshingano zanyu uko bikwiye, mwubahana muri byose kandi mwubahiriza amategeko abagenga n’agenga umurimo.
8 Ibitekerezo
MJP Kuwa 08/05/20
Umuyobozi mwiza ni uwita kubo ayobora abagaragariza ineza,ikindi kandi akita no ku inshingano hagamijwe ku kugeza ku umusaruro mwiza w,ibimutezweho,yumva cyane abakozi n,abaturage abateza imbere umunsi ku umunsi,ajya inama akanazigisha bityo impinduka nziza ku ibitagenda ikabonekera bose.
Subiza ⇾Amazina ni mukeshimana samuel Kuwa 13/05/20
Nuku umuyobozi mwiza agomba gukurikiza izo nshingann bikamufasha kuyobora abo ayoboye
Subiza ⇾MJP Kuwa 08/05/20
Ikindi Umuyobozi mwiza yemera ko bari ibyo adashoboye,kunengwa kubitagenze neza.Bityo hakimakazwa ubufatanye mu gukorera hamwe,umusaruro w,ibiteganijwe gukorwa ukava mu gusangira ibitekerezo,hagafatwa umwanzuro uboneye w,ibikorwa bigamije iterambere ry,abaturage n,iry,Igihugu.
Subiza ⇾tonton Kuwa 16/05/20
Ubwo buryo buvanze nibwo bwiza kuko buri wese Akira inshingano ze uko bikwiye ! Umukozi akubaha shebuja n’umukoresha agaha agaciro Umukozi kuko Bose barakeneranye!
Subiza ⇾Emmanuel Kuwa 17/12/20
Umuyobozi mwiza Ni umugaragu w’abo ayobora.Ikitegererezo Ni Musa/Mose wo muri Bibiliya.yihanganiye abo yayoboraga nubwo bamurushyaga.Tumwigireho.
Subiza ⇾Emmanuel Kuwa 17/12/20
Umuyobozi mwiza Ni umugaragu w’abo ayobora.Ikitegererezo Ni Musa/Mose wo muri Bibiliya.yihanganiye abo yayoboraga nubwo bamurushyaga.Tumwigireho.
Subiza ⇾Emmanuel Kuwa 17/12/20
Umuyobozi mwiza Ni umugaragu w’abo ayobora.Ikitegererezo Ni Musa/Mose wo muri Bibiliya.yihanganiye abo yayoboraga nubwo bamurushyaga.Tumwigireho.
Subiza ⇾Emmanuel Kuwa 17/12/20
Umuyobozi mwiza Ni umugaragu w’abo ayobora.Ikitegererezo Ni Musa/Mose wo muri Bibiliya.yihanganiye abo yayoboraga nubwo bamurushyaga.Tumwigireho.
Subiza ⇾Emmanuel Kuwa 17/12/20
Umuyobozi mwiza Ni umugaragu w’abo ayobora.Ikitegererezo Ni Musa/Mose wo muri Bibiliya.yihanganiye abo yayoboraga nubwo bamurushyaga.Tumwigireho.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo