Mu Bushinwa abantu 110.000 bimuwe mu ngo zabo mu ntara ya Guangdong, nyuma y’uko iki gihugu kimaze iminsi cyibasiwe n’imvura nyinshi yateje umwuzure mwinshi by’umwihariko muri iyi ntara.
Ibitangazamakuru bitandukanye bya Leta, bibitangaza ko abantu bane kugeza bapfiriye mu nkubi y’iyi mvura mu gihe 10 baburiwe irengero.
Amashusho ku bitangazamakuru bya leta no ku muyoboro wa interineti, yerekana igice kinini cy’ubutaka bukushumurwa n’umwuzure , ari nako n’abatabazi batwara abantu mu bwato bahungishwa.
Hafi ya Guangdong , habarizwa umugezi wa Pearl River uri mu kibaya hasi cyane.Uyu ukaba ukunze kuzura ugateza umwuzure kubera izamuka umuyaga mwinshi.
Umurwa mukuru w’intara Guangzhou kimwe n’indi mijyi mito irimo Shaoguan na Heyuan, byari mu byibasiwe cyane.Hirya no hino mu ntara ingo zigera kuri miliyoni 1.16 zabuze amashanyarazi mu mpera z’icyumweru.
Uko ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa Xinhua bibitangaza , ngo byibuze abantu 110.000 bakuwe mu byabo n’ibiza, abagera ku 25.800 bajyanwa mu buhungiro naho mu mijyi itandukanye amashuri ategekwa gufungwa.
Amazu menshi hirya no hino mu ntara yarasenyutse bikomeye ku buryo ubaze agaciro kayo kagera kuri miliyoni hafi 20 z’amadorali ya Amerika.
Muri Nyakanga umwaka ushize, umurwa mukuru w’Ubushinwa Beijing n’intara ziyikikije nka Hebei byuzuyemo imvura nyinshi n’umwuzure nyuma y’inkubi y’umuyaga mwinshi uturutse mu nyanja ya pasifika waguye muri iki gihugu.
Muri icyo cyumweru, Pekin yahuye n’imvura nyinshi mu myaka 140
Tanga igitekerezo