Tariki ya 11 Gicurasi 2020, mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Minisitiri w’ Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasohoye itangazo rishyira mu myanya abayobozi batandukanye biganjemo abo muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga (MINAFFET), ibintu bifite icyo bivuze muri dipolomasi.
Abashyizwe mu myanya abenshi muri bo ni abari basanzwe cyangwa bari aba dipolomate b’ u Rwanda mu bihugu bitandukanye by’ amahanga. Impinduka ku ishyirwa muri iyo myanya ntawe bikwiye gutangaza kuko ari ibintu bisanzwe muri iriya minisiteri, n’ubwo idakunze gukorwaho cyane. Gushyira cyangwa guhamagaza umudipolomate byahozeho kandi bizahoraho, kuko amategeko ngenderwaho y’ igihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga arebana na dipolomasi abiteganya.
Ayo mategeko cyangwa amabwiriza avuga ko ubifitiye ububasha ashobora guhamagaza cyangwa kohereza umudipolomate igihe biri ngombwa ariko bikaba byiza atarengeje manda y’imyaka ine ( n’ubwo nta tegeko ribibuza kuko ashobora no kuyirenza). Niyo mpamvu abenshi muri abo ba dipolomate barengeje iyo myaka bamwe bakaba bari barengeje icumi. Kuva mu myanya ya Ambasade no gushyirwa mu yindi muri MINAFFET hose imirimo n’ inshingano ni zimwe kuko hose ari dipolomasi.
Ikindi gikwiriye kumenyekana ni uko hari haherutse gusohoka sitati yihariye y’iyo minisiteri n’imbonerahamwe nshya y’imirimo, nyuma y’ inyigo zitandukanye n’ ibiganiro mu babishinzwe, byabaye muri iyi myaka 20 ishize. Mu bigaragara minisiteri yahawe imbaraga nyinshi mu gutuma dipolomasi yayo itera imbere. Bikaba ari yo mpamvu hagaragayemo imyanya myinshi y’ubuyobozi bukuru ( General Directorates) ari yo yashyizwemo Abayobozi Bakuru.
Birumvikana ko iyo myanya itagombaga gushyirwamo abayobozi bashyashya badafite uburambe muri dipolomasi. Muri MINAFFET ubusanzwe habamo ibyiciro bibiri by’ abakozi: abafite aho bahurira mu buryo butaziguye na dipolomasi ( diplomatic staff services) n’ abandi bunganira bafasha gutuma abakora dipolomasi babasha kuyikora neza ( supporting diplomatic staff).
Icyo cyiciro kibanza ni cyo akenshi kirererwamo, gikurwamo abakora umwuga wa dipolomasi ahanini boherezwa mu mahanga. Urwo ni urwego rukomeye cyane rurera abadipolomate ari nayo mpamvu rwahawe abayobozi bakomeye bafite uburambe buhagije. Ari abo bayobozi ari abandi bakozi bagize urwo rwego niho igihugu gikura abadipolomate boherezwa mu mahanga ariko bitabujije ko bakurwa ahandi mu zindi nzego bitewe n’ inyungu z’ igihugu.
Ibi byakozwe biri mu rwego rwo kubaka umwuga wa dipolomasi ( diplomatic career). Ku bakibyibuka Amb. Olivier Nduhungirehe, yakoze imyaka myinshi muri za Ambasade zinyuranye ari umujyana wazo, aza kugaruka ku cyicaro cya minisiteri aho yakoze igihe gito nk’ umuyobozi mukuru mbere yo kuzamurwa agirwa Ambasaderi mu Bubiligi n’ Umunyamabanga wa Leta nyuma y’ aho. Iyo ni yo shusho umuntu akwiriye kureberamo bariya bahawe iriya myanya yo hejuru muri MINAFFET.
Hari abashobora kwibaza ko guhabwa izo nshingano ari ukumanurwa mu ntera y’ akazi, si byo kuko urwego rw’ umujyanama muri Ambasadade rungana n’ urw’ ubuyobozi bukuru ku mbonerahamwe y’ umurimo. Kandi burya umushahara fatizo uba umwe usibye ( avantages) z’ akazi zongererwa umudipolomate bityo ikinyuranyo akaba ari cyo kiba kinini cyane.
Nka Ambasaderi Kabare Jacques yahawe umwanya ngirakamaro utabagaho mbere urebana no guteza imbere iby’ ukwishyira no kwihuza kwa Afurika mu birebana n’ ubukungu. Byumvikane ko azaba umujyanama ukomeye mu by’ umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba (EAC), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ indi miryango y’ ubukungu y’ uturere ( RECs). Uyu akaba ashobora kuzakorana bya hafi cyane na Minisitiri Prof. Nshuti Manasseh uherutse gushingwa Ubutwererane. Amb. Kabale wahagarariye u Rwanda mu Bufaransa, yanabaye umukozi ukomeye muri Banki Nyafurika ishinzwe Amajyambere, nta kabuza inshingano nshya yahawe azazitwaramo neza.
Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, ni umudipolomate w’ umunyamwuga kuko MINAFFET ari yo yakozemo cyane haba ku cyicaro no muri za Ambasade zinyuranye nko muri Amerika, mu Buholandi, muri Singapor n’ahandi akora dipolomasi. Gushingwa igice cy’imigabane y’ Isi mu nshingano ze nk’ umuyobozi mukuru, nta kabuza nawe azabyitwaramo neza.
Philipp Karenzi wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya na Pasifika muri MINAFFET na we ni umudipolomate wabigize umwuga kuko avuye muri Ambasade y’ u Rwanda muri Ethiopia aho yari amaze imyaka irenga icumi ari umujyanama wa Ambasade. Iyi Ambasade irakomeye kuko ikorera ahari icyicaro cya Komisiyo y’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu hafi ya byose bya Afurika n’imiryango mpuzamahanga, bihafite abadipolomate babihagarariye. Ubunarariribonye bwe bumuha ubushobozi bwo kuzuza inshingano ze neza.
Umutoni S. Kazimbaya, wahawe ubuyobozi bukuru bw’ umugabane wa Afurika muri MINAFFET na we ni umudipolomate ufite uburambe buhagije kuko yabaye umudipolomate muri Tanzaniya akorana bya hafi n’ abari bashinzwe EAC by’ umwihariko. Yakomereje umwuga we muri Canada nk’ umujyanama wa mbere wa Ambasade aho yanahaharariye u Rwanda by’ agateganyo imyaka myinshi mu gihe nta Ambasaderi wari uhari. Afite uburambe buri hejuru y’ imyaka icumi muri uwo mwuga ku buryo yazuzuza inshingano ze neza.
Ubundi muri MINAFFET iyo hari uhawe umwanya muri Ambasade urimo umuntu biba bisobanuye ko uwari uhari gihe agomba gutaha. Bivuga ngo abahawe inshingano nshyashya bari muri Ambasade bagomba gusimbuzwa abandi mu gihe hari abari bamaze igihe mu Rwanda baramaze gusimburwa. Muri abo batashye batarahabwa izindi nshingano bagitegereje ( niba batarashyizwe ku gatebe) harimo Amb. Lt. Gen. Kayonga Charles, wari mu Bushinwa, Amb. Emma Françoise Isumbingabo , wari muri Koreya y’ Amajyepfo, Makuza Michel , wari umujyanama muri Ambasade y’ u Rwanda muri Zambia, Nsengumuremyi Protogène, wari umujyanama muri Ambasade y’ u Rwanda muri Nigeria n’ abandi n’ abandi.
Nyuma y’ itangazo rishyira abayobozi bakuru mu myanya abantu bakaba bashobora kwitega izindi mpinduka nko gushyiraho abadipolomate basimbura abahamagajwe. Ikindi ni uko muri za Ambasade harimo abandi badipolomate bamaze igihe kirekire mu myanya mu gihe kirenga imyaka icumi ( nta tegeko ribihana) mu buryo busanzwe bagombye kuba baratashye.
Gusa ikidakwiriye kwirengagizwa muri iki gikorwa cyo gusimburana ni uko gitwara akayabo k’ amafaranga kuko ari abagenda ari n’ abagaruka akenshi baba bari n’ abagize imiryango yabo, bityo amatike y’ indege ya bose n’ ubwikorezi bw’ ibyabo biba bihenze cyane. Iki gikorwa kikaba gisaba kugitegurira ingengo y’imari itubutse kugira ngo kigende neza. Ibi ndetse bikaba bishobora kuba ari imwe mu mpamvu zituma hari abatinda muri za ambasade aho gutaha mu gihugu cyangwa koherezwa mu zindi ambasade mu gihe biri ngombwa cyangwa barangije manda.
1 Ibitekerezo
Bello Kuwa 12/05/20
Murakoze kuduha ibisobanuro,bamwe ntitwumvaga iyo mirimo iyariyo n’uburemere bwayo ariko dusobanukiwe diplomate icyo aricyo?
Ese ko bigenze bitya urujya nuruza rwarahagaze kubera Covid19 aho abahawe izi nshingano bazabasha kugera aho bakorera imirimo muburyo bworoshye? ese abazataha bo bizaborohera ko bikorwa vuba?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo