Niba hari ibibazo bihangayikishije abaturiye Isi ni ubuharike n’ishyingirwa ry’abahuje ibitsina. Ibi bintu byombi ntibisiba kuvugwaho haba mu butegetsi, haba mu bahanga, haba mu bamenyi, haba mu banyamategeko, haba mu banyamadini n’abandi bose ariko ntibahuze kuri iki kibazo kireba umuryango w’abantu.
Ibyo bibazo biteye impaka no kutavugwaho rumwe wabirebera mu bitekerezo bibiri by’ingenzi. Ibyo bitekerezo ariko bikaba bishingiye ku myizerere n’imyemerere yabo buri ruhande ruvuga kandi rukanemeza ko kimwe cyangwa ikindi aricyo cyangwa atari cyo. Hari uruhande rumwe rushyigikira ko ubuharike ntacyo butwaye abandi bakavuga ko ari icyaha. Ku rundi ruhande hari abavuga ko ishyingirwa ry’abahuje igitsina ari icyaha mu gihe hari abavuga ko ari uburenganzira bwabo.
Hagati aha izi mpaka zabuze gica bigatera buri ruhande rwiyemeza gukora uko rushatse kandi rwemera bikagera n’aho bishyirwa mu mategeko. Ibi ndetse bikaba byaremejwe mu mategeko y’ibihugu bimwe na bimwe no mu migenzo y’amadini atandukanye. Wowe sinzi uko ubyumva! Uko byagenda kose hari uruhande uherereyemo. Gusa uko waba ubyumva cyangwa ubibona ni uburenganzira bwawe. Ushobora kuvuga ko ibibazo byombi cyangwa kimwe twavuze haruguru ko ari icyaha cyangwa se ko atari cyo. Icyo si cyo tugendereye muri iyi nyandiko usibye gushaka kugaragaza gusa ko izo mpaka zihari zishingiye ku kuntu ibyo bibazo bitabonwa kimwe.
Tugerageje kuvuga kuri ibyo bibazo ni byiza kubirebera mu mateka y’iby’iyobokamana n’umuco w’abantu. Abemera Bibiliya, yo yemeza ko umugabo wa mbere Adamu waremwe, Imana nyuma isanga atagomba kwicwa n’irungu, yitegereje isanga atuzuye imuremera umufasha Eva, bombi twese dukomokaho batubera urugero rw’imyororokere. Ni nabyo Imana yabwiye sekuruza w’abizera Aburahamu ati: "Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri...ni ko urubyaro rwawe ruzangana." Imara irakomeza iti: "Nimwororoke mwuzure Isi."
Iyo witegereje aha, aya magambo yarebaga umugabo n’umugore kuko iyo bahuje ibitsina bashobora kubyara no kororoka. Abahuje ibitsina umugabo ku mugabo cyangwa umugore ku mugore ibi ntibyabarebaga. Korowani nayo ikavuga ko wemerewe gushyingirwa abagore bane ikongeraho ariko ko ugomba kubakunda kimwe bose.
N’ubwo aha iyi ngingo idakunze kugarukwaho nayo ubwayo iteye kwibazwaho bitabujije ko uko waba ubyumva bigomba kubahwa. Ese koko birashoboka ko umuntu yakunda abagore be mu buryo bungana? Abo bagore ubwabo nta mashyari bagirana ashingiye ku buharike? Nta bisubizo mfitiye ibyo bibazo ariko nshingiye ku mwarabu ( ntibuka amazina) warukuriye umuryango w’abanyeshuri muri Kaminuza ya Tripoli, yanyemeje ko Korowani idashyigikira ubuharike. Yavuze ko umuntu bidashoboka gukunda abantu bose mu buryo bungana ko byanze bikunze muri kameremuntu hazamo iringaniza.
Ati usibye n’abagore n’abana wibyariye utabakunda mu muryo bungana. Uwo we akanzura avuga ko Imana itemera ubuharike. Aha ariko hakaba n’abashyigikira ubuharike kubera ko "Intumwa y’Imana" SW, yari ifite abagore barenze umwe. Bitewe n’imyemerere yawe, iby’ubuharike wabifata nk’uburenganzira cyangwa se icyaha.
Uretse ibyo bitekerezo by’imyemerere ishingiye ku madini, ubuharike bwagiye bukorwa biturutse ku umuco w’abantu. Tutagiye mu mico y’ahandi no mu Rwanda byaragaragaye n’ubu bikigaragara mu bice bimwe by’ igihugu. Mu myaka itari iya kera kutagira abagore barenze umwe byafatwaga nk’ikimenyetso cy’ubukene. Umugabo wese wumvaga ko akomeye atuye mu musozi runaka yagomba kugira abagore benshi kugira ngo bamubyarire abana benshi yagira umugisha bakaba abahungu.
Abagize umuryango bose bagombaga gukora imirimo itandukanye y’ ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo bizamurire ubukungu. Ibyavaga mu musaruro byagaragazaga ubukire bw’umukuru w’umuryango. Muri uwo musaruro ninaho havaga umunani n’inkwano byahabwaga umusore ugiye kurushinga akenshi yabaga atarageza ku myaka 20. Ubuharike icyo gihe byatumaga umuryango waguka, ukomera kugeza ubwo nta mwanzi wapfaga kuwuhangara awuteye.
Uyu muco wo guharika wagiye ukendera bishingiye ku nyigisho z’amadini zavugaga ko ari icyaha. Ikindi ni uko guharika byari bisigaye bimeze nk’umutwaro kuko ubukungu bwagabanutse, ubutegetsi bukaba buburwanya, busaba abaturage kuboneza urubyaro bakabyara bake bashobora kurerwa. Ikindi ni uko ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bwerekana amakimbirane yagiye yiyongera mu miryango bitewe n’umuco wo guharika. Hakaba haragiye hatungwa agatoki mu majyaruguru y’igihugu ko ariho bisigaye cyane cyane. No mu bihugu bimwe byo mu Karere, hari ibigifite amategeko ashyigikira ubuharike hamwe usanga Umukuru w’Igihugu, abaminisitiri, abasirikari bakuru, abakire n’abandi usanga bafite umugore ugaragara ko ari we w’isezerano ariko ku ruhande batunze inshoreke.
Mu gihe ibihugu byari muri iyo nkububiri y’uko ubuharike bwacika, hadutse ubundi buryo bwo kubana kw’abantu bahuje ibitsina. Ibintu byasamiwe mu kirere bifatwa nk’icyaha gikomeye kuko gihabanye n’imyizerere n’imyemere by’abantu. Ibintu byateye impaka zikomeye no kutavugwaho rumwe na benshi. Uyu muco wadutse mu bihugu by’uburengerazuba bw’Isi ababishyigikiye bavuga ko ari "Uburenganzira" bwabo. Impaka zaje kugera aho icyitwa uburenganzira bwa muntu kirenga kure imyizerere kuko gukunda uwo ushaka bidakwiriye kuvogerwa, nk’uko babisobanuye. Ntibyatinze byaremejwe ndetse bishyirwa mu mategeko y’ibihugu byabo. Perezida Obama wa Amerika ufatwa nk’umwe mu bayoboye neza , abamunenga bavuga ko ikosa yakoze rikomeye ku butegetsi bwe ari ugushyigikira ubutinganyi akanemeza itegeko rijyanye nabwo.
Ibintu byarakomeye ku buryo abantu bakuze bibatera urujijo batumva uko abahuje ibitsina babana nk’umugore n’umugabo. Iyo myumvire mu Rwanda hamwe na hamwe yagiye ivugwa usibye ko ibiganiro byerekeza kuri iyo ngingo bitabayeho cyane, cyangwa ngo hagire umushinga w’itegeko waganirwa kubyemeza cyangwa kubihakana.
N’ubwo bimeze bityo ariko, birashoboka ko haba hari ababana mu ibanga bahuje ibitsina kuko hari umusore umwe uherutse kwerura ashyingirwa n’umukire wari uvuye muri Amerika, amafoto y’uko gusezerana yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uko bambikanye impeta. Ibyo kubaka umuryango biteye inkeke urebye uko umuvuduko w’iterambere umeze muri iki gihe. Ni yo mpamvu ibi byose tubona, bidutera urujijo tukibaza aho tugana bikatuyobera. Ubuharike n’ubutinganyi byaba ari icyaha cyangwa ni uburenganzira bwa muntu? Igisubizo ni icyawe!
1 Ibitekerezo
aline Kuwa 27/04/20
Ubutinganyi n’uburenganizira bw’umuntu.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo