Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) mu Rwanda, Hind Hassan, yasabye iki gihugu gushaka uburyo rutazabura imiti y’agakoko gatera iyi ndwara mu gihe inkunga yazaba yahagaze.
Hassan yasobanuriye The New Times ko impamvu u Rwanda rukwiye gutekereza kuri ubu buryo ari uko inkunga zitazahoraho. Ati: “Ni ubuvuzi bw’igihe kirekire kandi ntabwo twiteze ko inkunga zituruka hanze zizahoraho iteka. Rero guverinoma ikwiye kureba uburyo yabyikorera kubera ko ari inshingano zayo kumenya niba nta cyakoma mu nkokora ubu buvuzi.”
Uyu muyobozi yavuze ko icyo u Rwanda rwakora ari uko rwakusanya ubushobozi bwarwo, rugashinga inganda zikora imiti y’agakoko gatera SIDA. Ati: “Guverinoma ikwiye kugerageza gushaka ubushobozi bw’imbere. Bumwe mu buryo bwo kubikora ni ukwikorera ARVs.”
Hassan yasobanuye ko kugira uruganda rukora iyi miti bifite inyungu ebyiri. Ati: “Imwe ni iy’uko ARVs zatangwa ku giciro gito kubera ko zaba zikorerwa mu gihugu. Icya kabiri, urwego rw’abikorera rwo mu gihugu rwakwaguka mu byo rukora kandi rwashyira amafaranga menshi n’ubushobozi mu bukungu.”
U Rwanda ruhabwa imiti y’agakoko gatera SIDA ku nkunga ituruka mu kigega Global Fund no mu yo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yagennye muri gahunda yo gufasha ibihugu kurwanya iyi ndwara, izwi nka PEPFAR.
1 Ibitekerezo
Ndanga Kuwa 06/11/23
Ariko turasaba Itangazamakuru rifatanyije na MINISANTE, mwazadusobanurira ibirebana n’abantu birirwa bacuruza imiti ngo yongera igitsina cy’abagabo, ngo ikavura ingaruka zo kwikinisha, ngo yongera ubushake bwo gutera akabariro n’ibindi n’ibindi. Iriya miti iremewe cyangwa ni magendu? Ese MINISANTE barabizi ko abo bantu bahari birirwa bacuruza bene iyo miti? Na cyane ko biganje muri KIGALI. Ese MINISANTE ibaye ntacyo ishaka kubivugaho, RIB yaba hari icyo ibiziho? Rwose tubona icuruzwa nk’aho byaba byemewe ugasanga barakorera mu tubari tw’inzagwa cyangwa se n’ahandi hadasobanutse, tukaba tubonamo impungenge ko bishobora kuba byashyira mu kaga ubuzima bw’abayikoresha baramutse batayandikiwe na Muganga wemewe na Leta. Mudufashe kabisa turabasabye.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo