Guverinoma y’u Burundi yigaramye ibirego byo gucumbikira no kwifatanya n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ishinjwa n’u Rwanda, ahubwo irushinja kuba ari rwo rucumbikiye abarwanyi bo mu mutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwayo.
Ku wa 3 Werurwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yandikiye ibaruwa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, asaba uwo muryango kudashyigikira Ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo muri RDC buzwi nka SAMIDRC, bijyanye n’uko kubikora byaba bisa no kwenyegeza umuriro.
Ni ubusabe u Rwanda rwagejeje kuri AU, nyuma yo kumenya ko hari inama y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano kayo yari iteganyijwe ku wa 4 Werurwe yagombaga kwiga uko uriya muryango washyigikira SAMIDRC no kuyishakira ubufasha muri uyu muryango wa Afurika no mu bandi bafatanyabikorwa.
SAMIRDC igizwe n’ingabo z’ibihugu bya SADC birimo Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Izi ngabo ni zimwe mu zigize ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC rinarimo FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo n’abacanshuro rimaze igihe rigaba ibitero ku nyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Minisitiri Biruta yagaragarije AU ko SAMIDRC itagakwiye gushyigikirwa, mu gihe yiyunze ku barimo FDLR isanzwe ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.
Ati: "SAMIDRC nk’ingabo zigaba ibitero muri iri huriro ririmo iyi mitwe yose, ntabwo yasimbura ibiganiro bya politiki byakumiriwe na Leta ya RDC. Bityo, Afurika Yunze Ubumwe turayisaba kutemera cyangwa gutera inkunga SAMIDRC."
Biruta kandi yamenyesheje Komisiyo ya AU ko FDLR, Perezida wFélix Tshisekedi wa RDC, na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, nk’uko babyitangarije ku mugaragaro mu minsi ishize.
Yasobanuye ko amagambo batangaje mu minsi ishize Leta y’u Rwanda yayahaye agaciro, hashingiwe ku bufatanye izi mpande zifite mu ntambara iri kubera muri RDC bwiyongeraho kuba u Burundi bwarakoranye n’umutwe witwaje intwaro wa CNRD-FLN wagiye ugaba ibitero mu Rwanda mu myaka yashize.
U Burundi bwigaramye FDLR, bushinja u Rwanda RED-Tabara
Guverinoma y’u Burundi biciye mu ibaruwa Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro yandikiye Moussa Faki Mahamat, yigaramye imikoranire u Rwanda ruyishinja kugirana na FDLR.
Shingiro yavuze ko "kuvuga ko u Burundi bucumbikiye ku butaka bwabwo FDLR ni ukubeshya, ahubwo u Rwanda ni rwo rucumbikiye abacuze umugambi wa coup d’etat yo muri 2015 bayoboye RED-Tabara".
Uyu mukuru wa dipolomasi y’u Burundi kandi yashinje u Rwanda gukwirakwiza amagambo y’ibinyoma rugamije kuyobya abantu, mu rwego rwo guhisha ikibazo nyamukuru kiri hagati yarwo n’u Burundi.
Minisitiri Albert Shingiro mu ibaruwa ye, yongeye gushimangira ibirego bya Perezida Evariste Ndayishimiye by’uko "u Rwanda rusigasira, rugatoza ndetse rukanaha intwaro umutwe w’iterabwoba wa RED-Tabara udahwema gushyira mu cyunamo biciye mu bitero by’iterabwoba byibasira abaturage b’abasivile, by’umwihariko abana n’abagore".
Shingiro kandi yashinje u Rwanda kuba rugira uruhare mu gushakira RED-Tabara abarwanyi mu nkambi y’impunzi ya Mahama.
Yunzemo ko "ibirego bihimbano by’uko u Burundi buri mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda nta shingiro bifite", ahubwo asaba Moussa Faki gukoresha ibiro bye mu gutuma abakekwaho kugira uruhare muri coup yapfubye muri 2015 boherezwa i Burundi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Tanga igitekerezo