Minisitiri ushinzwe abimukira mu Bwongereza, Robert Jenrick, yatangaje ko guverinoma izakora ibishoboka kugira ngo gahunda ifitanye n’u Rwanda itangire gushyirwa mu bikorwa mbere y’amatora ateganyijwe.
Mu kiganiro na Telegraph, uyu muyobozi yagize ati: "Tugomba gukora ku buryo gahunda y’u Rwanda ikunda mbere y’amatora rusange ataha. Nta niba, nta ariko, tuzakora ibishoboka kugira ngo ishyirwe mu bikorwa."
Minisitiri Jenrick yatangaje aya magambo mu gihe mu gitondo cy’uyu wa 15 Ugushyingo 2023 byitezwe ko urukiko rw’ikirenga rw’u Bwongereza ruratangaza umwanzuro warwo kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Uyu muyobozi aravuga ko yakoranye na Suella Braverman wahoze ari Minisitiri w’umutekano w’imbere, asanga nta kindi cyatuma ubwato bujyana abimukira mu Bwongereza bukumirwa, keretse gusa gushyira mu bikorwa iyi gahunda.
Gahunda n’u Rwanda n’u Bwongereza ishingira ku masezerano impande zombi zashyizweho umukono muri Mata 2022. Kohereza abimukira ntibyakunze bitewe n’uko urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwayikumiriye muri Kamena k’uwo mwaka.
Minisitiri Jenrick avuga ko afite icyizere ko urukiko rw’ikirenga rwakwemera ko abimukira boherezwa, ariko ko bidashobotse, na we ashyigikiye ko u Bwongereza bwikura mu masezerano y’urukiko rw’i Burayi binyuze mu ivugurura ry’itegeko ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Tanga igitekerezo