Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo, arivuga ibigwi kubera ibihe bidasanzwe yashyize mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Muri Gicurasi 2021 ni bwo Tshisekedi yashyize izi ntara mu bihe bidasanzwe, hagamijwe kurandura burundu ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’imitwe yitwaje intwaro izimazemo imyaka myinshi.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, yahaye Kivu y’Amajyaruguru umuyobozi ku rwego rwa gisirikare, Lieutenant General Ndima Kongba, Ituri ihabwa Lt Gen. Johnny Luboya.
Lt Gen. Ndima ubu ari gukorwaho iperereza i Kinshasa, akaba yarasimbuwe by’agateganyo na General Major Peter Cirimwami Nkuba wigeze kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara.
Muri Gicurasi 2023, Lt Gen. Ndima yabwiye abanyamakuru ko mu bihe bidasanzwe Kivu y’Amajyaruguru yari yarateye intambwe ifatika mu kugarura amahoro n’umutekano, kugeza ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wubuye intwaro ngo ukayisubiza inyuma.
Yagize ati: “Ibyiza byari bimaze kugerwagi byahagaritswe n’u Rwanda rwazuye M23 mu Kuboza 2021. Birasobanutse: guhungabanya RDC guhera mu burasirazuba, gusahura imitungo kamere yacu no guteza imvururu mu baturage binyuze mu kubakwiza imishwaro.”
Tshisekedi, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023 ubwo yagezaga ijambo ku Banyekongo, yatangaje ko ibihe bidasanzwe yashyize muri izi ntara byaciye umuyoboro utemewe n’amategeko w’amabuye y’agaciro wavaga muri RDC ukajya mu bihugu by’abaturanyi.
Yagize ati: “Ni ingenzi ko Abanyekongo bamenya ko ibihe bidasanzwe bitasenye gusa ahubwo byafashije mu guhishura imiyoboro y‘ibyaha ya ba mafia yaremwe n’abanzi ba Repubulika batwara umutungo kamere wacu mu buryo butemewe n’amategeko. Mu bakoresha abo muri iyi miyoboro ni bimwe mu bihugu by’abaturanyi.”
Tshisekedi atangaje aya magambo nyuma gato y’aho komisiyo y’amatora ya RDC ivuze ko ishidikanya ku kuba abatuye muri Kivu y’Amajyaruguru bazabona amahirwe yo gutora Umukuru w’Igihugu mu Kuboza 2023, bitewe n’intambara iri kuhabera kuva mu mpera za 2021.
Tanga igitekerezo