Perezida wa Leta Zunze Ubumwe n’Amerika, Donald Trump kuri uyu wa 22 Mata 2020 yategetse ingabo z’igihugu cye kurasa amato yose ya Iran mu gihe yaba ashotoye ayabo mu Nyanja y’Ubururu.
Ni mu gihe umwuka mubi hagati y’ibi bihugu ukomeje utewe n’amakimbirane ari mu bigobe bya Hormuz na Perise, buri kimwe gishinja amato y’ikindi kuvogera amatware y’ikindi.
Perezida Donald Trump ku rubuga rwa Twitter ati: “Nategetse ingabo zo mu mazi z’Amerika kurasa cyangwa gusenya ubwato cyangwa amato y’intambaro ya Iran mu gihe yaba adushotoreye ubwato mu nyanja.”
Buri gihugu gisa n’icyiteguye urugamba
Iran na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’ibihugu bisanzwe bidacana uwaka, ntibyumvikana ku mbibi ziri muri aya mazi magari kuko buri kimwe gishinja ikindi kuvogera amatware yacyo mu bigobe bya Hormuz na Perise.
Ubu bwumvikane buke bwatumye buri gihugu cyongera uburinzi muri aya mazi ariko ubushotoranyi bwarakomeje. Nyuma y’iraswa ry’akadege katagira umupilote ka Amerika, Iran yohereje utwato twa gisirikare dutwawe n’abasirikare (Revolutionary Guards) dushinzwe gucunga imyitwarire y’amato y’Amerika, nabyo bifatwa nk’ubushotoranyi.
Mu minsi mike ishize, utwato 11 tw’aba basirikare ba Iran twanyuze ku ruhande rw’ubwato munini bw’Amerika inshuro nyinshi mu gihe kigeze mu isaha, bituma umusare wabwo ayoba, abugongesha ubundi.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ingabo wa Iran, Amir Hatami yatangaje ko iki gihugu cyaguze utudege tutagira abapilote dutatu dufite ibisasu birasa mu ntera ndende, twateganyirijwe kurinda mu kigobe cya Hormuz.
Ubushotoranyi hagati y’ibi bihugu byombi muri iyi nyanja bumaze kuba akamenyero. Hari ubwo igihugu kimwe kirahirira gufata umwanzuro ukakaye wo kurasa ubwato bw’ikindi ariko bikarangira bitabaye.
Si n’ubwa mbere Donald Trump ategetse ingabo z’igihugu kurasa ku mato ya Iran cyangwa se kuyigabaho igitero, amaherezo akisubira. Hakwibazwa niba uyu Mukuru w’Igihugu azongera kwisubira ndetse na Iran igakomeza kwihanganira ubushotoranyi ivuga ko ikorerwa.
Tanga igitekerezo