’Tokophobia’ ni indwara yo gutinya gutwita ndetse no kwibaruka. Benshi mu bagore bafite iyi ndwara barangwa no kugira ubwoba bukabije iyo batekereje ku ngingo yo gutwita cyangwa se kubyara. Umugore urwaye iyi ndwara yirinda cyane kuba yatwita cyangwa ngo abyare, n’iyo bimugwiririye ariheba ku buryo budasanzwe.
Hariho n’abagabo bagira ubu bwoba bwo gutwita no kubyara kurenza abagore!
Ubu bwoba butuma umugore atifuza kuba yatwita inda, nubwo abagore bagira ubu bwoba, ariko usanga baba bifuza kugira abana. Akenshi rero bahitamo kuba babyara babazwe bimwe dukunze kwita kujya ku iseta ’Caesarean section’, mu rwego rwo kwanga kubyara binyuze mu nzira zisanzwe z’imyanya myibarukiro. Iyi ndwara ya Tokophobia ikunze kugaragara cyane mu bagore batari babyaraho. Gusa ariko ubu bwoba na none bugirwa n’abagore babyayeho mbere bikabagwa nabi.
Ubusanzwe gutwita ndetse no kubyara ni bimwe mu bintu biranga ibihe by’ingenzi by’umugore mu buzima bwe. Gusa, abagore bose ntabwo baremewe gusama no kubyara, oya, bamwe bagira uko bihitiramo inzira zabo kandi ibyo ntacyo bitwaye kuko buri wese agira inzozi ze. Umunezero uba ari mwinshi iyo umugore atwite cyangwa ari hafi kwibaruka, nyamara hari igihe umuhangayiko mwinshi n’agahinda gakabije usanga byateye intebe bikayogoza umugore utwite.
Abagore benshi baba bafite ubwoba bw’ububabare busanzwe umugore acamo iyo arimo arabyara, "ibise biraryana" imwe mu mvugo abagore benshi bahurizaho iyo ukomoje ku ngingo yo kubyara. Inyandiko yo ku rubuga rwa verywellmind.com ivuga ko gutinya ububabare mu gihe cyo kubyara ari byo ntandaro ikomeye yo kugira ubwoba bukabije bwo gusama no kubyara.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko hari bamwe mu bagore baba batekereza ko gutwita kwabo bitazagenda neza, cyangwa se hari ikintu kibi bizeye ko cyababaho bijyanye no gutwita kwabo. Usanga abagore hafi ya bose bagira ibibazo bifite aho bihuriye no kuba batwite, ariko bakabyitwaramo bitandukanye.
Ibimenyetso bizakwereka ko utinya gutwita no kubyara
Iyi ndwara ya Tokophobia, ni imwe mu bwoko bw’indwara zirangwa no kugira ubwoba ’phobia’ bukabije kubera ikintu runaka; twavuga ko iyi ndwara yihariye aho umugore cyangwa se umugabo yumva atameze neza ndetse afite n’umuhangayiko iyo atekereje ibijyanye no kubyara.
Bimwe mu bimenyetso biranga ubu burwayi bwa Tokophobia harimo: Kugira umuhangayiko n’agahinda gakabije, ubwoba bukabije bwo kuba wabyara umwana akavukana ibibazo, ndetse no gutinya ko wapfa mu gihe uri kubyara. Kugorwa no gufata icyemezo cyo gutwita no kumva ko uzarera umwana uzabyara ni kimwe mu bigaragaza ko utinya cyane kubyara. Bamwe mu bagore bahitamo guhatira abaganga kubabaga hakiri kare!
Hari abagabo benshi bajya bagaragaza imyitwarire idasanzwe, bagatinya cyane iyo abagore babo batwite cyangwa igihe cyo kubyara kigeze. Aba bagabo n’abo bagaragaza ibimenyetso bimeze nk’iby’abagore neza. Ubushakashatsi bwakozwe buvuga ko abagabo baba bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umugore n’umwana.
Iyi ndwara yo kugira ubwoba bwo gutwita no kubyara ishobora kandi kwibasira n’abandi bagize umuryango bitewe n’ikigero ingaruka zo kubyara zabageraho. Abana wabyaye mbere bashobora kugira iki kibazo mu gihe bazi ko gutwita kwawe byatuma bakubura.
Umugore urwaye indwara yo gutinya gutwita no kubyara ’Tokophobia’, agendera kure ibikorwa byatuma atwita nko guhuza urugwiro n’umugabo we. Iyo atunguwe akisanga yasamye ahita atangira gushaka uburyo bwose bushoboka yazabyaramo abazwe, uyu mugore arahangayika na nyuma yo kwibaruka aho binamugora cyane gukunda umwana yabyaye.
Twagarutse kuri byinshi bishobora gutuma umugore cyangwa umugabo agira ubwoba bukabije cyane bwo gutwita no kubyara. Ubu bwoba ahanini buba bushingiye ku bibazo bitandukanye harimo: uburyo kubyara bizamugora n’ingaruka zabyo, uburwayi bundi umugore asanzwe afite, ndetse n’ubushobozi.
Abashakashatsi kuri iyi ngingo bagaragaje ko hari ibisobanuro bigiye bitandukanye bagiye bahabwa na bamwe mu bafite iki kibazo cy’ubwoba bukabije bwo gutinya gutwita. Bamwe bavuze ko baterwa ubwoba n’ubuhamya bw’abababanjirije, aho bababwira ko biryana cyane, ndetse no kuba bafite ibindi bibazo byo guhangayika n’agahinda gakabije.
Tanga igitekerezo