Thanatophobia ni indwara umuntu ashobora kugira aho atinya cyane gupfa, cyangwa se agahangayikishwa cyane no kumva ko azapfa igihe runaka. Akenshi umuntu aba atewe ubwoba n’urupfu rwe, gusa bishobora no kugera ku guterwa ubwoba no kuba wabura undi muntu ukunda cyane. Impuguke mu bijyanye n’imikorere y’ubwonko zishobora gufasha umuntu ufite ubu burwayi.
Iyi ndwara ya Thanatophobia irangwa n’ibimenyetso by’ubwoba bukabije bushobora no gutera agahinda gakabije gashingiye ku bitekerezo bihora byisubiramo byo gupfa. "Death Anxiety" cyangwa se agahinda gaterwa n’ingaruka z’urupfu ni kimwe mu biranga ubu burwayi bwa Thanatophobia.
Ubusanzwe ijambo ’phobia’ risobanuye ubwoba bukabije, cyangwa se umuhangayiko n’agahinda umuntu cyangwa ikintu runaka gihumeka gishobora kugira. Hariho ubwoko bwinshi bw’ubu bwoba (phobias). Thanatophobia ni bumwe mu itsinda ry’ubwoba burangwa n’agahinda. Ubundi bwoba bukunzwe kugirwa n’abantu benshi harimo: Gutinya ahantu hafunganye (Claustrophobia), ndetse n’ubwoba bwo gutinya kugendera mu ndege (Aerophobia).
Rimwe na rimwe abantu bakunze kwitiranya ubwoba bwo gupfa n’ubwoba bwo kubona ahantu hari umuntu cyangwa ikintu cyapfuye. Nyamara usanga bitandukanye cyane ushingiye ku busobanuro, ’Necrophobia’ ni ubwoba umuntu agira iyo ageze ahantu bashyinguye cyangwa se akabona umurambo w’icyari ikinyabuzima. Mu gihe ’Thanatophobia’ yo ari igisobanuro cyo gutinya gupfa.
Gutinya gupfa ni ikintu kamere, ndetse buri wese ashobora kugira ubwo bwoba. Birumvikana ko ari ibintu bisanzwe ko umuntu agira ubwoba bw’ikintu adasobanukiwe neza mu gihe atekereza ko gishobora kumuhungabanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ushobora gutekereza ko urupfu rubabaza uwo rujeho, cyangwa ukibwira ko rutera ubwigunge bigatuma wiheba cyane ukarushaho kurutinya ari nabyo bituma umuntu yisanga yarabaye umunyabwoba w’ijambo gupfa.
Ese kuki dupfa?
Ku muntu urwaye iyi ndwara yo gutinya gupfa ’Thanatophobia’, ubwoba aba afite bugira ingaruka zikomeye mu mibereho n’imikorere ye ya buri munsi. Urugero ruhari ni nko gutangira gusubira inyuma mu masomo, kunanirwa gutsinda neza, umuntu kandi ashobora guhorana ikibazo cyo kumva adatekanye iteka iyo atekereje ku rupfu.
Ubushakashatsi bwerekanye ko hari impfu nyinshi ziterwa no kugira ubwoba n’agahinda. Impamvu ibitera usanga ishingiye ku kuba abantu benshi badakunda kugaragaza amarangamutima yabo ari nabyo akenshi bihishira ubu burwayi kugeza ku rwego ubufasha nabwo bugorana. Isuzuma ryakozwe n’abahanga mu kuvura indwara zo mu mutwe ryerekanye ko hagati ya 3% na 10% by’abantu babayeho mu bwoba n’umuhangayiko wo gutinya gupfa.
Ni bande bafite ibyago byo kurwara ’Thanatophobia’?
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje amatsinda y’abantu bakunze kwibasirwa n’iyi ndwara yo gutinya gupfa. Harimo: abantu bafite uburwayi bikomeye cyane nka za kanseri zigiye zitandukanye, abantu badafite imyemerere mu by’iyobokamana nabo baribasiwe bikomeye, abantu bumva batanyuzwe n’ubuzima babayemo, abantu batigirira icyizere, kuba utagira inshuti zikuba hafi, no kuba ufite umubyeyi ukunda akaba ashaje cyane cyangwa arwaye bikabije.
Ese hari uburyo bwo kwirinda indwara yo gutinya gupfa?
Kugeza ubu nta buryo buhari buratangazwa ko bwizewe ku kigero cy’ijana ku ijana mu kuvura cyangwa se kwirinda ikibazo cyo gutinya gupfa. Birasa nkaho ari ikibazo cya kamere, gusa birashoboka cyane ko umuntu yagabanya ingaruka zamugeraho.
Nkuko tubikesha urubuga rw’ikigo kizobereye mu gutanga inama, n’ubuvuzi ku bibazo bitandukanye ’Clevelandclinic.org’, bumwe mu buryo bwakwifashishwa mu kurwanya iyi ndwara ’Thanatophobia’ harimo: Kwirinda ikintu gituma ugira agahinda no guhangayika nk’ibiyibyabwenge n’inzoga, Gushaka inshuti cyangwa se umuganga uganiriza uko wiyumva, ndetse no kwihutira gushaka ubufasha ukimara kubona hari bimwe mu bimenyetso byo kumva uhangayikishijwe no gupfa ufite.
Tanga igitekerezo