Yaya Dillo wari ukuriye ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi byari byitezwe ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Gicurasi
Dillo Yaya umwe mu banyapolitike bakomeye batavugarumwe n’ubutegetsi muri Tchad yishwe arashwe n’abashinzwe umutekano. Gusa uyu ntiyari umunyapolitike usanzwe, yari na mubyara wa Perezida Mahamat Déby.
Urupfu rwe rwatangajwe kuwa kane rubaye nyuma y’uko iki gihugu gitangaje ko hazaba amatora muri Gicurasi (5).
Ku myaka 49, Dillo yari umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Parti Socialiste Sans Frontières (PSF) .Dillo yavuye ku kuba umukuru w’umutwe w’inyeshyamba, aba minisitiri mu gihugu ariko wavugaga kenshi arwanya mubyara we Perezida Mahamat Déby.
Nyuma yaje guhindura uruhande yari ariho ajya mu batavuga rumwe n’ubutegetsi a ho byari byitezwe ko azahatana na Perezida Déby mu matora ateganyijwe muri Gicurasi.
Mu myaka ibiri ishize, abashinzwe umutekano bateye mu rugo rwa Dillo mu murwa mukuru N’Djamena, bica batanu mu bo bahasanze barimo nyina n’umuhungu we.
Ukutumvikana kwa Dillo n’ubutegetsi bwa Déby kwateye ubushyamirane mu bwoko bwabo bw’aba-Zaghawa bombi bahuriyemo.
Kuwa gatatu, abategetsi bashinje Dillo n’ishyaka rye ko bateye ibiro bikuru by’iperereza bitwaje intwaro, mu gihe aho kuri ibyo biro humvikanye amasasu.
Ibyo birego Dillo yahise abihakana kuri uwo munsi kuwa gatatu. Kuri uwo munsi nyine hahise humvikana amasasu ku biro by’ishyaka rye.
Kuwa kane umushinjacyaha wa Repubulika ya Tchad yatangaje ko Dillo yapfuye azize ibikomere aho ku biro by’ishyaka rye mu kurasana n’abashinzwe umutekano kwahabaye.
Tchad itegetswe n’agatsiko ka gisirikare kuva mu 2021 nyuma y’urupfu rw’uwari perezida Idriss Déby byavuzwe ko yishwe arashwe n’inyeshyamba yagiye ku rugamba agasimburwa n’umuhungu we. BBC yatangaje iyi nkuru, ikomeza ivuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja ubutegetsi bwa Mahamat Déby kwica uyu mubyara we mu gihe yabonekaga nk’ushobora guhangana nawe bikomeye mu matora ari imbere.
Ibi bivugwa ubutegetsi ntacyo burabivugaho.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo