Tito Rutaremara uri mu banyapolitiki b’inararibonye mu Rwanda arahamya ko Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe tigeze aba umwanzi w’ubutegetsi bw’iki gihugu, ahubwo ko yari mu bo buhanganye na bo (adversaire).
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today nyuma y’aho Twagiramungu apfiriye mu buhungiro mu Bubiligi tariki ya 2 Ukuboza 2023.
Twagiramungu yakundaga kwifashisha imbuga nkoranyambaga yibasira ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko Rutaremara aravuga ko atari kumwifuriza gupfa. Ati: “Njye ntabwo nifuza ko umuntu apfa, nta wifuriza umuntu ko yapfa.”
Uyu munyapolitiki yakomeje avuga kuri Twagiramungu, ati: “Ntabwo yari umwanzi ahubwo yari adversaire, ariko nubwo yaba umwanzi ntabwo wifuza ko umuntu apfa, nubwo yatuvugaga nabi, ntadukunde.”
Rutaremara yavuze ko ariko ibikorwa bya Twagiramungu n’ishyaka RDI Rwandarwiza yashingiye mu buhungiro byari bibangamye. Ati: “Birabangamye, ntabwo yakundaga igihugu, yakivugaga nabi, yatumaga abantu badakunda igihugu. Ariko se ko yapfuye ubwo aracyavuze nabi?”
Arabona ko mu gihe umuryango wa Twagiramungu wabyifuza, umurambo we wajyanwa iwabo mu karere ka Rusizi, akaba ari ho ashyingurirwa. Ati: “I Rwanda se ko ari iwabo? Si Umunyarwanda se? Azaze bamujyane i Cyangugu iwabo.”
Tito Rutaremara aravuga ko yiganye na Twagiramungu muri Collège Saint André kandi ko ari mu banyapolitiki bahuriye mu mishyikirano yari igamije gushyiraho guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Tanga igitekerezo