Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023, abanyamakuru bakorera mu ntara y’Amajyepfo bagabiye uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi inka ndetse banatanga ubufasha burimo ibiribwa.
Mu kagari ka rwoga umurenge wa Ruhango ni ho hatuye umuturage witwa Sendakize Joseph, akaba ari we wagabiwe inka. Yavuze ko byamushimishije kandi bigiye kumuhindurira imibereho.
Ati: ”Nkurikije uburyo nahingaga sineze kubera kubura ifumbire, iyi nka izajya mpa ifumbire, bityo bizamfasha. Nifuzaga inka ariko nkabura ubushobozi, ariko kuba nyibonye nanjye izanteza imbere, abana bazanywa amata. Nk’uko mpawe iyi nka, nzakomeza gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo kugabirana, nanjye nzagabira abandi."
Muhinzi Elisee uhagarariye abanyamakuru bakorera mu ntara y’Amajyepfo avuga ko abanyamakuru ari abafatanyakirwa ba Leta, ariko bagomba kugira ibindi bakora bifasha umuturage kugera kumibereho myiza.
Ati: "Nk’abanyamakuru, usibye gukora inkuru z’ubuvugizi, bagomba kujya muri gahunda za Leta zirimo gufasha abatishoboye, twe nk’abanyamakuru twiyemeje buri mwaka kugabira umuntu umwe mu karere, ubushobozi bwakwiyongera tukagabira babiri. Twifuza ko abayobozi batishisha abanyamakuru, bumve ko ari abafatanyabikorwa nk’abandi."
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko batunguwe n’igikorwa nk’iki cyakozwe n’abanyamakuru. Ati: "Ubusanzwe abanyamakuru ni abafatanyabikorwa dusanzwe duhurira mu zindi gahunda. Ni ubwa mbere tubonye abanyamakuru bagira igitekerezo cyo kugabira inka umuturage. Byadushimishije cyane. Ubundi kugaba inka ni umuco mwiza twatojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Abanyamakuru namwe mwinjiye mu mihigo y’Akarere. Kugabirwa inka ni urukundo, ni igihango tugiranye."
Iki gikorwa cyateguwe n’abanyamakuru bakorera mu Majyepfo, ariko hari na bagenzi babo bakorera mu mujyi wa Kigali bashyizeho umusanzu.
Tanga igitekerezo