Nyuma y’aho leta y’u Rwanda yongereye ibihe bidasanzwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19), kuri uyu wa 19 Mata 2020, Abakongomani baheze muri iki gihugu batangaje ko bashaka gusubira iwabo.
Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko bose hamwe bagera mu 1135 bacururiza mu mugi wa Goma, bakaba basaba abayobozi mu gihugu cyabo kubibafashamo.
Mu kiganiro iki gitangazamakuru cyagiranye n’umwe mu bakozi b’umuryango ushamikiye ku Muryango Mpuzamahanga wita ku mpunzi witwa AIRD-UNHCR, Christian Akimali yavuze ko bitewe n’uko u Rwanda rwongereye ibihe bidasanzwe, bikaba byaviramo bamwe gutakaza n’akazi kabo, basabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ko bafashwa gusubira iwabo.
Ku nshuro ya mbere tariki ya 21 Werurwe 2020 ni bwo leta y’u Rwanda yafashe ingamba zirimo gufunga imipaka ihuza igihugu n’ibindi bituranyi mu rwego rwo gukumira iki cyorezo cyari kimaze kugaragara ku bantu 17.
Nyuma y’iri tangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, hari abaturage bakomeje kwinjira mu gihugu nka tariki ya 22 Werurwe ndetse n’Abanyamahanga nk’Abakongomani baturutse mu Rwanda, bagera iwabo bakanga kubakira, bahitamo kugaruka gusa hari abahise bashyirwa mu kato k’iminsi 14 nk’abageze mu Karere ka Rusizi baherutse gusezererwa tariki ya 11 Mata, basubira iwabo.
1 Ibitekerezo
shaka Kuwa 20/04/20
ariko se ikibazo nkiki nticyakemurwa bitabaye ngombwa guuhamagara amahanga?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo