Raporo y’umuryango Human Rights Watch (HRW) inenga ubutegetsi bw’u Rwanda ntiyavuzweho rumwe mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène uri kuburanira mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa guhera tariki ya 14 Ugushyingo 2023.
Uru rubanza rwari rukomeje kuri uyu wa 21 Ugushyingo, humvwa abatangabuhamya batandukanye, humvwa raporo y’uyu muryango yigeze kunyura kuri Flash Africa. Iyi yatanzwe n’uruhande rwa Dr Munyemana.
Iyi raporo iravuga ko Leta y’u Rwanda ihiga abatavuga rumwe na yo baba mu mahanga, kandi ngo ni amakuru uyu muryango wakuye mu Banyarwanda baba mu bihugu nka: Canada, Tanzania, Amerika, u Bufaransa na Australia.
Ngo aba bantu “babayeho mu bwoba” kandi barimo impunzi z’Abanyarwanda zivuga ko ambasade z’ibihugu z’u Rwanda zibabwira ko bagomba gutaha i Kigali, zigakorera igihugu, bitaba ibyo zikazahura n’ingorane.
Iyi raporo irakomeza ivuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda budakunda ababunenga, kandi ko bwemera gutanga ibyo bufite byose kugira ngo baceceke, ababa hanze bagaceceka kubera ubwoba. Urugero rwatanzwe ni urw’Umunyarwanda uba muri Mozambique.
Mu ncamake, iyi raporo iravuga ku kuniga ubwisanzure bwo kuvuga, ifungwa ry’abantu, kwimwa pasiporo kuri bamwe, iyicarubozo n’imfu za bamwe na bamwe, byose HRW ishinja Leta y’u Rwanda kuba inyuma yabyo.
Me Florence Bourg wunganira Dr Munyemana yagaragarije urukiko ko yemeranya n’ibikubiye muri iyi raporo, anatanga urugero rw’ukuntu Leta y’u Rwanda yahagaritse BBC Gahuzamiryango kubera ngo “inkuru zitayivuga neza”.
Dr Munyemana we yagaragaje ko HRW yigeze gukora iperereza muri Segiteri Tumba, i Butare mu mwaka w’1996, kandi ko ayishimira kuba itagaragaza imyirondoro y’abayiha amakuru. Yavuze ko na we ari umwe mu baba hanze, nk’abavugwa muri iyi raporo, bashinjwa ibyaha bya jenoside.
Umwe mu bahagarariye abunganira abaregera indishyi yahawe ijambo, abwira urukiko ko iyi raporo ntaho ihurira n’urubanza, bityo ko kuyizana ari ukuyobya. Ati: “Rwose simpakana ibyo uruhande rw’uregwa rurimo byo kuzana ibyatangajwe na HRW ndetse n’abayishyigikiye, gusa sinumva aho bihurira n’urubanza turimo aka kanya. Ibi ndabona ari ukutuyobya, ntaho biganisha.”
Dr Munyemana arashinjwa ibyaha 4 bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi, muri Segiteri ya Tumba.
Tanga igitekerezo