Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023 ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyatangije icyumweru cyahariwe gukemura ibibazo bijyanye n’imisoro n’amahoro, birimo iby’imyenda yabaye myinshi n’iby’abacuruzi ibikorwa byabo byahagaze ariko nimero iranga usora (TIN) igakomeza kugaragara ko ikora.
Dusabimana Jean baptiste ni umwe mu baturage twasanze ku biro bya RRA. Yashimiye iki kigo kuba cyamukemuriye ikibazo yari amaranye imyaka 7. Ati: "Narimfite ikibazo kimpangayikishije cyane. Nari mfite business, nakoraga akazi ko gusudira biza guhagarara mbere, hanyuma bakomeza kumbaraho umusoro ndetse amande. Mu by’ukuri itariki yo gusora narayubahirizaga."
Yakomeje agira ati: "Nyuma baje kunyiba nza guhomba, business irahagarara, hanyuma bakomeza kumbaramo imisoro, nshaka inzira byacamo ndayibura. Kuri uyu munsi naje hano, banyakiriye neza, ikibazo cyanjye baragikemuye. Mu by’ukuri ntashye nishimye, ndashima ubuyobozi bwacu na Perezida wa Repubulika kuba hatekerezwa iyi gahunda yo kurenganura abaturage mu bibazo baba bafite."
Bamwe mu bagana iyi serivisi y’imisoro ya RRA basabye ko ubuyobozi bwayo bwashyiraho ubukangurambaga mu kwigisha abacuruzi kuko abeNshi bagwa mu makosa bitewe no kuba nta makuru babifiteho.
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko ukwezi kw’abasora ari gahunda izamara iminsi itatu, yagenewe abantu bose bafite ibibazo bijyanye n’imisoro.
Ruganintwali yagize ati: "Ni icyumweru twifuje ko duha umwanya abantu bose baba bafite ibibazo bijyanye n’imisoro, kuba batwegera kugira ngo tubikemure ndetse banatugire inama aharingombwa ko twanoza imikorere."
Yakomeje asaba abakozi ba RRA barangwa n’imyitwarire mibi ko bidakwiye. Ati: "Kuko ntabwo duhari ku bwo gusoresha, duhari ku bwo gufasha abantu kumva inshingano zabo ariko bakanasora."
1 Ibitekerezo
mahoro Kuwa 11/10/23
Ntimugakabye!!!!ngo RRA yakemuy’ikibazo cy’umuturage cyari kimaz’imyaka 7?ibi binyoma nibyo bizakomwza kwangiza umubano w’abaturage n’inzego zimwe za Leta.iki kibazo gifitwe n’abantu benshi nanjye ndimo bahombye bafunga imiryango RRA yanga kudukura muri systeme yabo ngo tubanze twishyure amande kdi twarahombye!!!twaricecekeye ngo ruzace IMANA.bitey’isoni kubona urabona n’icyo ugaburira umwana bo barimo guca amande y’ubukererwe ku Muntu umaz’imyaka yarafunze.abakozi baho bo wagirango -------,arakubwira ngo urimo aya---- genda ubanze wishyure di!!!!! Twaragu penalije
Subiza ⇾Tanga igitekerezo