Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko bafunze Nsengiyumva Emmanuel washinze sosiyete yitwa ‘TAT Power Solar Systems’ yashishikarizaga abantu gutanga imigabane ibizeza ko nyuma y’igihe bumvikanye bazabona inyungu.
Nsengiyumva yatawe muri yombi ku wa 6 Mata 2024, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kubuza cyangwa kuyobya amakuru abitse mu rusobe rw’ihererekana ry’amakuru rwikoresha cyangwa rutikoresha.
TAT Power Solar Systems yanditse kuri Nsengiyumva Emmanuel, ivuga ko ikora ibijyanye no kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku baturage, nk’uko bigaragara ku cyemezo cyo kuyandikisha (Company registration certificate) cyatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Nyuma yo gutanga amasahanyarazi, TAT yasabye abaturage kugura imigabane aho amafaranga macye umuntu yashoboraga gushoramo yari 10,000 Frw, hanyuma iyi sosiyete ikamwungukira 270 Frw ku munsi mu gihe uwashoye menshi ari 8,000,000 Frw we akungukirwa 512,000 Frw ku munsi.
Umuvugizi wa RIB ati: “Nyiri TAT yavuye mu byo gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire ajya mu bucuruzi bw’amafaranga kandi batabyemerewe (imigabane) ubusanzwe biba bigomba gutangirwa uburenganzira bwihariye butangwa n’Ikigo kibishinzwe. Ibi nabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
Nsengiyumva Emmanuel nyiri sosiyete ya TAT, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
3 Ibitekerezo
Alain Rody Karemera Kuwa 10/04/24
Oya nafungure iyo campany ye abantu bakuremo amafranga yabo hanyuma we nyine akuricyiranwe atange impamvu yemeye gucuruza amafranga ntacyangombwa cyabyo afite
Subiza ⇾Kuwa 10/04/24
Ibyo gufungwa x biratuma ntanzara ngira ahubwo nafungure app tat dukureho ibyacu rwose turi gusabiriza tutari twibeshejeho
Subiza ⇾Twahirwa Samuel Kuwa 11/04/24
Kumufunga atarishyura ibyo yatwaye rubanda ntacyo bimaze, nabanze yishyure abashoye muri company ye ya TAT ubundi akurikiranywe nyuma, abaturage bararira kubwigihombo yabateje, rero first of all nabanze yishyure.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo