Umuryango Transparency International (TI) Rwanda urwanya ruswa n’akarengane wagaragaje ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwaje mu nzego zifite abakozi bakiriye ruswa nyinshi mu mwaka w’2023.
Bigaragara muri raporo ‘Rwanda Bribery Index 2023’ yashyizwe hanze n’uyu muryango kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023.
Raporo irerekana ko impuzandengo ya ruswa abakozi ba RIB bakiri muri uyu mwaka ari amafaranga y’u Rwanda 282,968. Muri rusange, abantu 16 batanze Frw 4,527,000.
Bigaragara ko abangana na 85.3% batanze ruswa ya Frw 3,860,000 kugira ngo abantu babo bafunzwe bafungurwe muri za kasho bari bafungiwemo.
Ubushinjacyaha bwaje ku mwanya wa kabiri. Iyi raporo igaragaza ko impuzandengo ya ruswa abakozi babwo bahawe muri uyu mwaka ari Frw 200,000. TI-Rwanda iti: "Umuntu umwe yahaye umushinjacyaha Frw 200,000 kugira ngo ataregera dosiye urukiko."
Urwego rw’ubucamanza rwaje ku mwanya wa gatatu. Raporo igaragaza ko impuzandengo ya ruswa abakozi barwo bahawe ari Frw 153,000. Uyu muryango wabisobanuye uti: "Abantu 6 bahaye abacamanza Frw 920,000 arimo Frw 570,000 yo kwegeza imbere itariki y’iburanisha."
Urwego RBS rushinzwe ubuziranenge bw’ibicuruzwa, amabanki, inzego z’ibanze, ikigo cy’imisoro n’amahoro, ikigo WASAC gishinzwe gukwirakwiza amasi, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, zakurikiyeho, ku mpuzandengo ya ruswa iri hagati ya Frw 100,000 n’42,945.
TI-Rwanda yanzura ko ruswa yatanzwe muri uyu mwaka ari Frw 22,814,500, kandi ko habayeho igabanyuka ugereranyije no mu mwaka ushize, kuko ho hari haratanzwe Frw 38,352,563.
2 Ibitekerezo
Rwesamyambi Kuwa 07/12/23
Utyoooooooo!
Rwanda Revenue yo ntiburane.
Nubu niho ndi muri Mutation y’ Ibinyabiziga.
Mpamaze 2 weeks.
Abifite n’ Abaziranye n’ Abashinzwe gutanga iyo Service baratambukana Ishema n’ ISHEJA bakadusiga twicaye muri Tente.
Ku bindi bigo rero ndibaza niba Urwego Rw’ ubutabera Burimo Iyi virus, Bisobanuye ko na FRW ATIKIRIRA MU BIGO BIKOMEYE BYA Leta Adashobora Kuzapfa Agaruwe nk’ uko Auditor General ABISABA kenshi muri RAPORO ZE. @H.E mudutabare kuko aho mwerekeje igitsure mutsisura Ibishyitsi n’ ibitsimbanyi.
Subiza ⇾mukota Kuwa 07/12/23
Birababaje kuba mutashyizemo ikigo cyubutaka
Subiza ⇾Tanga igitekerezo