Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasobanuye ko abasirikare barimo ba Jenerali bacyirukanwemo bazize impamvu zirimo ibyaha bakoze cyangwa imyitwarire mibi itajyanye n’umwuga wa gisirikare, ku buryo hari abazakurikiranwa n’inkiko.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Paul Kagame yirukanye muri RDF abasirikare bakuru 16; barimo babiri bo ku rwego rwa ba Jenerali.
Aba ni Maj Gen Aloys Muganga wigeze kuba Umugaba w’Inkeragutabara cyo kimwe na Brig. Gen Francis Mutiganda wigeze kuba Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu n’umutekano mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (NISS).
Usibye aba basirikare bakuru hari n’abandi 116 bo mu cyiciro cy’abato Perezida Kagame yategetse ko birukanwa, na ho abandi 112 yemeza ko amasezerano yabo y’akazi aseswa.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yatangaje ko mu birukanwe harimo abafite ibyaha bakoze, ku buryo bazanagezwa imbere y’ubutabera.
Yabwiye ikinyamakuru IGIHE ati: "Icya mbere ni uko kwirukanwa bibaho kubera impamvu zitandukanye, ariko ahanini ni ibyaha cyangwa imyitwarire y’umwofisiye cyangwa imyitwarire igayitse."
Brig Gen Rwivanga yakomeje ati: "Ibijyanye n’ibyaha bizakurikiranwa mu nkiko, ariko hari n’imyitwarire mibi itajyanye n’uko umusirikare akwiye kwifata, ariko nanone utajyana mu rukiko kubera impamvu zitandukanye."
Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umusirikare yirukanwa ariko ntagezwe mu nkiko zishobora kubamo nk’ubusinzi bukabije.
Ku rundi ruhande ibyaha bishobora gutuma umusirikare wirukanwe agezwa imbere y’ubutabera harimo kugambanira igihugu ndetse n’ibindi byaha biremereye; ku buryo ubihamijwe uretse gufungwa anamburwa impeta zose za gisirikare.
Ku ruhande rw’abasirikare amasezerano yabo yasheshwe, bo bazahabwa imperekeza.
Brig Gen Rwivanga yasobanuye ko icyemezo cyo gusesa amasezerano "hari igihe bituruka ku mpamvu zitandukanye, hari igihe umusirikare avuga ko afite ibibazo bakaba bamuha ibijyana n’igihe yakoze."
2 Ibitekerezo
Byiringiro Kuwa 08/06/23
Birakwiyeko umusirikare ugaragajeimyifatireitarimyizako yirukanwa
Subiza ⇾Byiringiro Kuwa 08/06/23
Turishimirako ingabozazamuwemuntera
Subiza ⇾Tanga igitekerezo