Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters, ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivugana buri gihe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (GECAMINES), mu gihe Washington ishaka kurushaho kunoza umubano n’iki gihugu kiri mu bivamo ubutare bwa cobalt n’umuringa kurusha ibindi ku Isi.
KUKI ARI INGENZI
Ishoramari ry’Abashinwa muri Congo, Zambia n’ahandi muri Afurika hari amabuye y’agaciro akoreshwa mu gukora ibinyabiziga bikoreshwa amashanyarazi n’ibindi bikoresho bya elegitoroniki, ngo rimaze igihe riteye impungenge Washington.
Muri iki cyumweru, Jose Fernandez, umunyamabanga wungirije wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ingufu, n’ibidukikije, mu kiganiro yatanze muri iki cyumweru yavuze ko ibiganiro na Gecamines byibanda ku masezerano yo gutanga amasoko ndetse n’ibirombe bishya cyangwa indi mishinga iyi sosiyete irimo gutekereza. Yavuze ko ibiganiro biba buri byumweru bine cyangwa bitandatu.
Ubufatanye bw’umutekano n’amabuye y’agaciro (Mineral Security Partnership), ubufatanye bw’ibihugu byinshi birenga icumi n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mugushora imari mu rwego rwo gutanga amasoko ku isi, bwatangaje amasezerano na Gecamines na JOGMEC yo mu Buyapani muri Gashyantare. Fernandez yavuze ko ayo masezerano yari umusaruro w’ibyo biganiro.
IBIBAZO BY’INGENZI
Fernandez ati: "Yaba u Bushinwa cyangwa undi muntu uwo ari we wese, ntabwo ari byiza kugira umuntu umwe uguha buri kintu icyo ari cyo cyose".
Fernandez yanze kugira icyo atangaza ku kuba Guverinoma ya Amerika izashaka kugura imigabane yose cyangwa igice ya Zambia mu kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cy’Abanyakanada, First Quantum. First Quantum ngo yaba imaze igihe ishakisha ahantu hashya ikura mafaranga mu gihe amakimbirane ifitanye na Guverinoma ya Panama yafunze kimwe mu birombe byacukurwagamo umuringa (copper) by’iyi sosiyete.
UMWANZURO
Fernandez yavuze ko Amerika ikomeje gukorana na Zambia na Congo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushyiraho amabwiriza yo kubugenzura.
N’ubwo Washington yashyizemo ingufu mu myaka yashize, Amerika iracyari inyuma y’u Bushinwa mu kubona amabuye y’agaciro ku mugabane wa Afurika akenewe kugira ngo hakorwe ibikoresho nka bateri za EV ndetse na solar panels.
Fernandez yavuze ko intego ya Washington atari ukwambura u Bushinwa ijambo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika ahubwo ko ari ugushaka ahandi na yo yayakura no gushishikariza abafatanyabikorwa ba Afurika kuzamura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Tanga igitekerezo